Rubavu: Ahahoranye isura y’umutekano muke huzujwe umudugudu w’ikitegererezo

Mu Murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu ahitwa Bahimba, ni agace kahoranye isura y’umutekano muke mu gihe cy’abacengezi 1998, ariko ubu hujujwe umudugudu w’Ikitegerezo ufite agaciro k’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Umudugudu wa Bahimba
Umudugudu wa Bahimba

Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe James wifatanyije n’abatuye Akarere ka Rubavu gutaha uyu mudugudu w’ikitegererezo, yahamagariye abatujwe muri uyu mudugudu kuwufata neza no kuwubungabunga utazangirika.

Yagize ati "Aha Bahimba mu gihe cy’intambara y’abacengezi kari agace k’umutekano mucye, none ubu hujujwe inyubako nziza zijyanye n’ ibihe by’iterambere, ubu hari umutekano."

Akomeza asaba abaturage bahawe inzu ko bazifata neza bakabishingiraho bikabateza imbere.

Ati"Iyi ibe intambwe yo kubafasha kugera kure. igihugu cyacu gifite byose byadufasha gutera imbere, mukure amaboko mu mufuka mukore mugire icyo mwimarira. Nta mpamvu nimwe yari ikwiye kuba yatuma mudakora mufite amasoko, mugomba gukora cyane mukikura mu bukene byanze bikunze.

Min Gen Kabarebe n'abayobozi mu Karere ka Rubavu basura uyu mudugudu w'ikitegererezo
Min Gen Kabarebe n’abayobozi mu Karere ka Rubavu basura uyu mudugudu w’ikitegererezo

Umudugudu wa Bahimba ugizwe n’inzu 48 zuzuye zitwaye miliyari imwe na miliyoni 260 n’ibihumbi 39, n’amafaranga 115 (1,260,039,115 Frw).

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe nabo barikumwe bataha uyu mudugudu, bizeje abaturage ko izi nyubako zubatswe muri gahunda za Perezida Paul Kagame zigamije guteza imbere Abanyarwanda.

Gen Kabarebe yasabye abaturage ghfata neza iyi nyubako bubakiwe
Gen Kabarebe yasabye abaturage ghfata neza iyi nyubako bubakiwe
Basuye ibice bigize uyu mudugudu
Basuye ibice bigize uyu mudugudu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka