Rubavu: Abitabiriye Expo ya CHAN ntibabona inyungu
Abitabiriye imurikagurisha rito ku nkengero z’ikiyaga cya Rubavu bavuga ko batunguka nk’uko bari babyiteze kubera kubura abaguzi.
Kuva tariki ya 16 ubwo imikino ya CHAN yatangizwaga mu Rwanda, urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu rwatangiye imurikagurisha rito kugira ngo rizafashe abazitabira imikino ya CHAN kubona aho bisanzurira n’ibyiza by’u Rwanda.

Benshi mu bitabiriye imurikagurisha ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hagamije gufasha abazitabira imikino ya CHAN bashaka ibindi bibarangaza mu gihe batagiye muri Stade kureba imipira, ariko mu mu minsi irindwi bamaze bavuga ko batabona abaguzi bahagije bashingiye kubyo bashoye bitabira imurikagurisha.
Kigali Today ivugana na Mabete Dieudonne akaba n’umuyobozi urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Rubavu, avuga bashyize imbaraga nyinshi mu kwitegura imikino ya CHAN none ntibari kubona inyungu nk’abacuruzi.

Yagize ati; “Ni byo koko twashyize imbaraga mu kwitegura CHAN ndetse dutegura imurikagurisha rito ariko ntiryitabiriwe kubera bamwe mu bafatanyabikorwa basangaga bizabahenda ntibagaruze ibyo bashoye. Ibi kandi ni byo byabaye ku bafite amahoteli kuko abanyamahanga baje ni bake.”
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahabera imurikagurisha rito abaryitabiriye benshi ni utubari, abaganiriye na Kigali Today bavuga ko batabona abaguzi bajyanye n’imbaraga zakoreshejwe mu kujya mu imurikagurisha.

Mabete akavuga ko yizera ko nyuma y’imikino ya CHAN bazaganira n’akarere bakaganira uburyo bafashwa kuko inyungu y’abaguzi bari biteguye muri CHAN batabonetse kandi bariteguye bikomeye bikabatera igihombo.
Amakipe nka Mali, Zimbabwe, Zambia na Uganda yitabiriye imikino ya CHAN ibera mu karere ka Rubavu. Uretse abagande bashobora kuza kureba iyi mikino, ayandi makipe nta bafana benshi yazanye bigatuma impinduka z’imihahire yari yitezwe muri CHAN itaboneka.
Ohereza igitekerezo
|