Rubavu: Abigabije ubutaka bwa Leta bimwe ibyangombwa byabwo
Mu bantu 41 bagejeje ibibazo byo kutabona ibyangombwa by’ubutaka ku Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, barindwi ntibazabihabwa kuko ngo ari ubutaka bashaka gutwara Leta.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye tariki ya 29 Mata 2022, yize ku bibazo yagejejweho n’abaturage harimo abasabye ibyangombwa by’ubutaka, ariko bakaba batabihawe.
Inama Njyanama yashyizeho komisiyo yo kwiga kuri ibyo bibazo, isanga mu basabye ibyangombwa harimo n’abigabije ubutaka bwa Leta.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr. Ignace Kabano, yabwiye Kigali Today ko mu basabye ibyangombwa hari abatazabibona, kuko ubutaka bashakira ibyangombwa ari ubwa Leta.
Ati "Hari abaturage bandikiye inama Njyanama basaba kurenganurwa kuko batabonye ibyangombwa by’ubutaka basabye, gusa mu igenzura ryakozwe na Komisiyo, twasanze hari abiyitirira ubutaka bwa Leta bakaba barimo kubushakira ibyangombwa ngo babwiyandikeho."
Dr Kabano, avuga ko abanditse basaba ibyangombwa byagaragaye ko ari ibyabo, bazabihabwa ariko abiyitirira ubutaka bwa Leta ntibazabibona.
Ati "Mu banditse basaba harimo abiyitirira ubutaka bwa Leta, urugero hari umuturage wafashe ubutaka mu mupaka, arangije yandika asaba ibyangombwa mu gihe n’Akarere gatuza abantu katahamutuza, ukibaza we yahakuye hehe."
Si mu Karere ka Rubavu haboneka abaturage biyitirira ubutaka bwa Leta gusa bakabushakira ibyangombwa bakabugira ubwabo, hakaba n’abandi bagiye basaba ubutaka bagiye kubukoresha inyungu rusange ariko bakabugira ubwabo bakabukoresha mu nyungu zabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|