Rubavu: Abayisilamu barangije igisibo basabirana kugira ubumwe no kwiha agaciro

Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu, basoje igisibo, kuri iki Cyumweru tariki 19/08/2012, basabirana kuba umwe no kwiyubaha, birinda gutatana bakanasenyerera umugozi umwe nk’uko Imana ari imwe.

Ibi babisabwe na Sheh Mvuyekure Swayibu, uyobora abayisilamu mu ntara y’Iburengerazuba, ubwo yayoboraga amasengesho yo gusoza igisibo gitagatifu kuri stade Uumuganda yo mu karere ka Rubavu.

Yongeye gusabira u Rwanda n’abayobozi barwo, asaba Imana kurinda inkiko z’ u Rwanda n’abayobozi bose b’igihugu aho yasabye abayisilamu gufasha abayobozi kugera kunshingano zabo.

Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu bashimira Imana kubarinda mu gihe cy’igisibo gitagatifu, bakagisoza mu mahoro kandi barashoboye gufasha abatishoboye batitaye ku madini bakomokamo.

Sheh Mvuyekure Swayibu yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bakoze mu gihe cy’igisibo bidakwiye kurangirana n’igisibo, ahubwo na nyuma y’igisibo byagombye gukomeza kugira ngo ubumwe bwa’abanyarwanda bushobore gutera imbere.

Mu gusoza ukwezi kw’igisibo gitagatifu abayisilamu bo mu karere ka Rubavu biyemeje kuzateza imbere ikigega “Agaciro” cyashyizweho mu gutera ingabo mu bitugu leta y’u Rwanda, kugira ngo yihutije gahunda z’iterambere cyane ko agaciro ari kimwe kigomba kuranga Abanyarwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka