Rubavu: Abayisilamu bakusanyije miliyoni 7 zo gushyira mu AgDF
Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu tariki 23/09/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni zirindwi yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund, nyuma yo kumva ko akimuhana kaza imvura ihise.
Iki gikorwa cyayobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu Abdul Karim wongeye kwibutsa Abayisiramu ko buri Munyarwanda yakagombye kumva ko kubaho kwe atabikesha akimuhana ahubwo ko abikesha Imana mbere ya byose, kandi akumva ko uruhare rwe mu mibereho agomba kuruharanira.
Miliyoni zirindwi nizo zakusanyijwe mu karere ka Rubavu, ariko ngo ubukangurambaga bugiye gukomereza mu misigiti bigaragaza ko mu minsi iri imbere hashobora gutangwa inkunga itubutse.
Abayisilamu basabwe ko nta we ugomba gutanga kubera ko yashyizwe ku gahato, ahubwo atanga bimuvuye ku mutima.
Akarere ka Rubavu ubwako kari karatanze imiliyoni 500. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yatangaje ko kwihesha agaciro bigomba kuba ibya buri wese hatitawe ku myemerere runaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|