Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege barasaba gukurwa mu gihirahiro
Abaturage baturiye ikibuga cy’indege mu karere ka Rubavu bavuga ko bari mu gihirahiro aho bamaze imyaka 10 babwiwe ko bazimurwa ariko iki gikorwa kikaba kitarakorwa.
Benshi mu batuye mu nkengero z’ikibuga cy’indege mu karere ka Rubavu babujijwe kuvugurura inyubako zabo cyangwa ngo bagire ibikorwa bahakorera.

Iki kibazo cyagejejwe mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Nzeri 2014. Mbarushimana Nelson, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasabwe gukorera ubuvugizi abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege kuko baheze mu gihirahiro.
Imiryango igera ku 1500 niyo irebwa n’iki kibazo bitewe n’uko hari gahunda yo kuzavugurura ikibuga cy’indege, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bugasabwa kugikorera ubuvugizi dore ko n’ikibuga cy’indege kitaravugururwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|