Rubavu: Abaturiye umupaka wa Congo ngo umutekano urinzwe neza
Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda na Congo mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu bavuga ko bongeye gusubira mu mirimo yabo nyuma yo guhumurizwa n’ingabo zabo kuko umutekano wabo ucunzwe neza.
Icyumweru gishize mu karere ka Rubavu imirenge ihana imbibe n’ibihugu cya Congo yibasiwe n’ibisasu bivuye ku butaka bwa Congo, ibyarashwe mu mujyi wa Gisenyi bihitana umubyeyi w’imyaka 44 bikomeretsa umwana we ndetse bikomeretsa n’abandi bantu babili.
Ibi bisasu byatewe mu karere ka Rubavu byakuye umutima abaturage, ndetse Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kurinda umutekano w’abaturage bayo, aho hoherejwe ibikoresho bya gisirikare n’ingabo zigomba kurinda ubusugire bw’igihugu biyongera ku bari bahasanzwe.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bugeshi k’umupaka wa Kabuhanga bari barakutse imitima kubera ibi bitero bavuga ko koherezwa kw’izi ngabo n’ibikoresho byatumye umutima utekana.
Abaturage bavuga ko izi ngabo zaciye agasuzuguro kuko nta kindi gisasu cyongeye kuraswa mu Rwanda nk’uko Mark Ndabakize yabitangaje .
Yabisobanuye muri aya magambo: “twahoraga dufite ubwoba bw’ibisasu bigwa ku butaka bwacu, ariko kuva ingabo zakoherezwa ubu ibisasu byarahagaze yewe n’intambara yarahagaze ubu turatuje twasubiye mu mirima yacu nta kibazo.”

Kuva u Rwanda rwatangaza ko ruzakurikirana abarasa ku butaka bwabo, Leta ya Congo yashinjije inyeshyamba za M23 ariko M23 nayo ihakana ko ariyo yabikoze ndetse ivuga ko kugirango yorohereze iperereza kuri ibyo biasu, maze isubira inyuma aho yariri.
Kuva taliki 30/08/2013, M23 yavuye mu birindiro byayo Kibati ijya mu misozi ya Kirimanyoka, Kamahura na Kibumba, ubu umutuzo waragarutse ndetse n’amasasu yarahagaze abaturage batangira gusubira mu mirimo yabo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
gusa mumurenge wabugeshi mumudugudu waburingo dukeneye umutekano kbs
wowe wiyise martin kombona urigupinga washakaga ko fdlr(fardc)bakomeza bakica abanyarwanda.waruziko urwanda ruzarebera,iyo bakomeza kuturasaho ngurebe.
Nibyiza abavugagako urwanda ruteye babonyeko icyo rwashakaga ari umutekano wabaturage barwo ubwo bushotorajnyi burorere ibiganiro bibeho natwe twihanganire ibyo badukoreye twizeye bitazongera ndabwira uwaturasheho ntitaye kumenya uwariwe
murikirigita mugaseka