Rubavu: Abaturiye umupaka basabwe kwirinda kunyura mu nzira zitemewe

Ubuyobzi bw’Intara y’Iburengerazuba bwongeye gusaba abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, kwirinda kunyura inzira zitemewe bambukirana umupaka, kuko bashobora kuzihuriramo n’ibibazo harimo no kubura ubuzima.

Guverineri Habitegeko aganira n'abaturage mu Murenge wa Busasamana
Guverineri Habitegeko aganira n’abaturage mu Murenge wa Busasamana

Guverineri Habitegeko François hamwe n’ukuriye Ingabo mu turere twa Nyabihu na Rubavu, babisabye abaturage mu gihe abaturiye umupaka bajya banyura mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo bagahura n’ibibazo birimo no gufatwa n’ingabo za Congo, zikabafungira ahantu hatazwi, nk’uko hari abaraswa binjiza mu Rwanda magendo.

Guverneri Habitegeko aganira na Kigali Today yagize ati “Twaganiriye n’abayobozi batandukanye bakuriye abaturage ku bibazo bitandukanye, ariko ikibazo nyamukuru kireba ibihungabanya umutekano ku mupaka, harimo kwambuka binyuranye n’amategeko, ibikorwa byo gucora ibyinjira mu Rwanda, hamwe n’ibyo bakura mu Rwanda bitemewe.”

Guverineri Habitegeko avuga ko kunyura mu nzira zitemewe ari ibyaha bihungabanya umutekano, kuko inzira banyura ariyo n’umwanzi ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yinjiriramo, bikaba byatuma umuturage ahaburira ubuzima kandi bidakwiye.

Akomeza avuga ko ibikorwa byo kwinjiza magendo nabyo bihungabanya umutekano, kuko ari abinjiza ibiyobyabwenge bihungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko n’abinjiza ibicuruzwa bitemewe bihombya ubukungu bw’igihugu.

Naho ku biciruzwa bikurwa mu Rwanda bijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo inyongera musaruro.

Ati “Dufite amakuru ko hari ifumbire igenda ku magare na moto ikajyanwa muri Congo, kandi iyo fumbire ubu yarabuze, igihugu kiyitangaho akayabo kugira ngo abaturage bacu bangere umusaruro, kuba hari abayijyana, baba bangije umutungo w’igihugu.”

Abaturage bavuga ko biyemeje guhagarika abajyana ifumbire n’imiti muri Congo, kuko bahombya igihugu.

Hakizimana Alphonse utuye mu Murenge wa Busasamana agira ati “Kuba tunenzwe n’ubuyobozi bw’Intara kubera ubucoracora n’abajyana ifumbire duhabwa ngo twitezwe imbere, ahubwo ikajyanwa muri Congo, dufashe ingamba zuko bihagarara. Tugiye gufunga inzira zose abajyana ifumbire kuri moto n’amagare ntibazongera kuyitwara, naho abinjiza ibiyobyabwenge dusanzwe tubashyikiriza Polisi.”

Guverineri Habitegeko asabye abaturage kwirinda gucora ifumbire n’imiti y’imyaka ijyanwa muri Congo, mu gihe igiciro cy’ibirayi gikomeje gutumbagira kuko ikilo kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 500, mu gihe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana kigeze kuri 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka