Rubavu: Abaturiye umupaka basabwe gukumira ibihungabanya umutekano w’Igihugu

Abaturage bo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana yegeranye n’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukumira ibihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Meya Mulindwa aganira n'abaturage
Meya Mulindwa aganira n’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro yagiranye n’abaturage mu Murenge wa Cyanzarwe, yabasabye kureka ibikorwa bya magendu kuko ahakoreshwa mu kwinjiza magendu hakoreshwa n’abahungabanya umutekano.

Akomeza avuga ko uwinjiza magendu ashobora no kwinjiza ibikoresho bya gisirikare, byakoreshwa mu guhungabanya umutekano.

Ati "Aha turi ku mupaka, ni twe turi ku marembo arinze umutekano w’Igihugu, dufatanye gukumira icyahungabanya umutekano, harimo n’ibikorwa bya magendu."

Mu byumweru bibiri bishize, mu Murenge wa Cyanzarwe harasiwe umuturage winjizaga magendu, ndetse bibabaza abaturage kuko yarashwe ashaka kurwanya inzego z’umutekano, mu gihe abo bari kumwe bafashwe bagashyikirizwa ubuyobozi.

Meya Mulindwa asaba abaturage kurwanya magendu kuko iyo yinjiye mu gihugu, ihungabanya umukungu bwcyo, akaba abishingiraho kuko ibikorwa remezo byubakwa n’imisoro abaturage batanze, iyo bidakozwe rero Igihugu ntigishobora gukora ibyo cyateganyije.

Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe, bamaze igihe basaba ko bashyirirwaho umupaka ubahuza na DRC, ibi bakabiterwa n’uko bakora ingendo ndende kugira ngo bashobore kwambuka umupaka.

Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, atangaza ko Leta y’u Rwanda yakoze ibyo isabwa gukora ndetse abayobozi basuye aho abaturage bifuza ko hashyirwa umupaka, gusa ni igikorwa cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, n’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka