Rubavu: abaturage ntibumvikana na Bralirwa ku cyateye ibiza byabasenyeye

Abaturage baturiye umugezi wa Burehe wahoze unyura mu ruganda rwa Bralirwa ariko ukaza kwimurwa ugashyirwa hanze y’uruganda ahegereye abaturage none ukaba umaze kubasenyera barasaba kurenganurwa kubera ibiza bibibasira.

Uku gutabaza kuje nyuma y’uko tariki 11/09/2012 imiryango 40 ituye mu mudugudu wa Rambo akagari ka Kiraga umurenge wa Nyamyumba yangirijwe n’amazi yanyujijwe muri iyo nzira yubatswe na Bralirwa.

Bralirwa yo ivuga ko ibyo abaturage bavuga atari byo ahubwo nyirabayazana w’ikiza ari ikorwa nabi ry’umuhanda wa Kiraga-Burushya wubatse mu gahinga aho amazi yanyujijwe mu nzira idakwiye akamanukana ingufu zituma asenyera abaturage kandi akaba yarangirije n’uruganda rwa Bralirwa.

Nyangezi Freddy, umuvugizi w’uruganda rwa Bralirwa, avuga ko Bralirwa ari umuturage wangirijwe nk’uko abandi baturage bangirijwe n’ikiza ahubwo agasaba gufatanya n’abaturage n’ubuyobozi kugishakira igisubizo.

Abakozi ba Bralirwa barimo kumena inyubako bashaka inzira y'amazi yaheze mu ruganda.
Abakozi ba Bralirwa barimo kumena inyubako bashaka inzira y’amazi yaheze mu ruganda.

Nyangezi avuga ko kuba Bralirwa yaranyujije umugezi mu baturage kandi ntibasige na metero zagenwe atari amakosa ya Bralirwa.

Bralirwa yakuye umugezi mu ruganda iwushyira hamwe yarwo ariko irawubakira, ikibazo cyavutse kubera ko amazi yaje ari menshi afite umuvuduko udasanzwe akuzura agasandara mu baturage ndetse benshi mubaba mu macumbi ya Bralirwa bangirijwe.

Ku kifuzo cy’abaturage basaba kwimurwa kubera ko uyu mugezi usenyeye abaturage inshuro nyinshi, Bralirwa ivuga ko nk’umuturage idafata icyemezo ahubwo inzego zibanze zikwiye kubifatira umwanzuro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Habimana Martin, avuga ko ari ikibazo kizaganirwaho n’akarere na REMA ku buryo abaturage bakwimurwa Bralirwa nayo ikaba yakwagura uruganda.

Amazi yarenze umugezi akwira mu baturage atwara n'ibyabo kugera mu Kivu.
Amazi yarenze umugezi akwira mu baturage atwara n’ibyabo kugera mu Kivu.

Martin avuga ko ubu icyo bihutira ari ukuzibura inzira y’amazi ndetse bagashobora kuyagura mu bikorwa by’umuganda birimo gukorwa.

Mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wa kane tariki 13/09/2012 habonetse n’umurambo wa Rugeruza Jean Damascene wari usanzwe apakira umucanga mu cyambu warohamye kubera amazi.

Ikibazo cy’ibiza mu karere ka Rubavu birigaragaza cyane, kuko hari undi mugezi witwa Sebeya uva muri Rutsiro ukazana isuri iterwa n’aho abaturage bacukura amabuye i Nyamyumba.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

ikiza cy’imvura nyinshi i nyamyumba si muri bralirwa honyine hangiritse,njye ntuye aho umudugudu wa RUBONA ugabanira n’umumudugudu wa Munanira hafi y’uruganda rwa Bralirwa imvura isuri yacukuye umuferege wa metero 2m iruhande rw’inzu turatabaza ngo mudufate i mugongo mugikorwa cy’umuganda!!!!!!!!
ni mudutabare imvura itaradutwara.!!1

hategekimana vincent yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

BRALIRWA igomba kwirengera ibi bibazo, nta muntu wemerewe kwimura umugezi atabisabiye uruhusa mu buyobozi.
Uyu muyobozi wumurenge nawe azajye akurikirana amenye aho ibintu bigeze, hasigaye hariho ikigo cyumutungokemere gishinze nimigezi///

Camille yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka