Rubavu: Abaturage bugarijwe n’ibiza by’imvura byahitanye umuntu umwe
Imiryango 40 yo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012 yangirijwe n’imvura yaguye mu gihe cy’amasaha ya saa tanu, ihitana n’umuntu umwe naho abana batatu bajyanwa kwa muganga.
Imvura yaguye ntiyari nyinshi ahubwo icyongereye ubukana ni amazi yayobowe nabi mu muhanda wa Kiraga-Burashya wubatse ku musozi maze bituma amanukana isuri n’ubukana bwinshi arenga inzira yakorewe yirara mu mazu y’abaturage.
Iki kibazo cy’amazi cyatewe n’abanyujije amazi ahadakwiye kuko Bralirwa yimuye umugezi wa Burehe wanyuraga muri urwo ruganda ikawimurira mu baturage none ukaba ubasenyera kenshi; nk’uko Uwimbabazi Chantal, umuyobozi w’akagari amazi yanyuzemo abivuga.
Benshi mu baturage amazu yangiritse, ibintu byo mu nzu biragenda n’abafite amatungo mato yapfuye, abaturage bakaba bavuga ko bacyeneye gufashwa cyane ko iyi mvura igikomeje kugwa.

Kuva kuwa kabiri tariki 11/09/2012, kugira ngo umuntu arenge umuhanda wa Bralirwa ujya Nyamyumba bimusaba gutanga amafaranga 200 bakamuheka ku mugongo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Habimana Martin, avuga ko bagiye kwisunga ubuyobozi umuhanda wakozwe amazi akayoborwa nabi bigasubirwamo, naho abaturage baturiye umugezi wa Burehe bakimurwa.
Akarere ka Rubavu kibasiwe n’ibiza mu gihe kitarenze icyumweru kuko mu mpera z’icyumweru kimwe umugezi wa Sebeya na Pfunda wuzuye ukangiriza amazu y’abaturage kugera ku bigo by’amashuri ndetse amazi akica n’umwana.
Abaturage bavuga ko akarere ka Rubavu karangwamo imvura nyinshi ku buryo umuvuduko w’amazi ariwo wangiza kuko amazi agenda mu mugezi atagabanyirizwa ingufu, bikiyongeraho amazi atabona inzira akayishakira bigashobora gutera inkangu.

Iki kibazo cy’ibiza byatewe n’imvura cyatumye uruganda rwa Bralirwa ruhagarara gukora kuri uyu wa gatatu tariki 12/09/2012 aho bishobora kurutera igihombo cya miliyoni 60 rukorera ku munsi.
Abakozi barwo bangirijwe n’amazi kandi no mu ruganda amazi ageramo ku buryo kuyakuramo byabaye gutobora inyubako zimwe. Uretse uruganda rwagize igihombo abaturage bangirijwe ibyabo hamwe n’amazu y’ubucuruzi ibintu byabo byuzura amazi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ibi bzarangira ryari koko buri gihe imvura izajya igwa isenye, yangize ibintu, yice abantu ariko imana ntiyagera aho ibabarira abanyarwanda koko
ariko ibi bzarangira ryari koko buri gihe imvura izajya igwa isenye, yangize ibintu, yice abantu ariko imana ntiyagera aho ibabarira abanyarwanda koko