Rubavu: Abaturage biyemeje guhingira bagenzi babo barwaye Covid-19

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu tugari twa Buringo na Kabumba bateguye ibikorwa byo gufasha abaturanyi babo barwaye Covid-19 babahingira, kugira ngo batazasigwa n’igihe cy’ihinga.

Bahingira bagenzi babo barwaye Covid-19
Bahingira bagenzi babo barwaye Covid-19

Ubusanzwe abaturage batanga ibiribwa mu gufata abaturanyi babo mu mugongo, mu gihe mu tugari twa Kabumba na Buringo mu Murenge wa Bugeshi abaturage batanze umuganda wo guhinga, kugira ngo abaturanyi babo barwaye Covid-19 batazicwa n’inzara mu gihe cyo kweza cyangwa bakaba bajya guhinga bakanduza abandi.

Niyitega Alexandre, umuturage wo mu Kagari ka Kabumba avuga ko bifuje ko abaturage bapimwa, babonye abarwaye Covid-19 biyemeza kubafasha.

Ati “Twifuje gupimwa Covid-19 ngo tumenye uko duhagaze, abarwayi bamaze kuboneka ubuyobozi bwaratwicaje tureba icyo twabakorera dusanga harimo abatishoboye duhuriza hamwe ubushobozi, na ho abadafite ubushobozi bwo guhingisha duhitamo kubahingira.”

Nyiramiteja, ni umukecuru wahingiwe, avuga ko yatunguwe no kubona abantu babyukira mu murima we bawuhinga kandi ntibamwishyuze.

Agira ati “Nicaraga nkibaza uko nzabaho mu gihe abandi bahinga njye nicaye iwanjye, nareba ko ntafite amafaranga yo guhingisha bikambabaza, gusa natunguwe no kubona abantu babyukira mu murima wanjye bagahinga ntibanyishyuze, ndashimira ubuyobozi n’abagize umutima wo kwitanga.”

Banabafasha kwita ku matungo yabo
Banabafasha kwita ku matungo yabo

Nyiramiteja, avuga ko atazi neza aho yanduriye icyorezo cya Covid-19 kuko yambaraga agapfukamunwa neza kandi akirinda kujya mu bantu benshi, icyakora avuga ko kuva yapimwa yagumye mu rugo kandi yumva ari gutora akabaraga.

Umurenge wa Bugeshi wegeranye n’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igice cya Pariki y’Ibirunga, ukaba ubarurwamo abaturage 83 barwaye Covid-19.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko uretse abaturage bahawe ibiribwa, bakoze igikorwa cyo kwahirira inka z’abarwayi ubwatsi ndetse bahingira n’umurwayi utishoboye.

N’ubwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yongeye gutanga ibiryo ku miryango itishoboye yashyizwe muri Guma mu Rugo, abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakomeje ibikorwa byo gufasha bagenzi babo batishoboye haba abazima n’abarwayi kugira ngo bashobore kwirinda iki cyorezo cyatumye bashyirwa muri Guma mu Rugo.

Na ho ibiribwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yongeye kugenera abaturage birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, icyakora Umujyi wa Kigali wongeyeho n’ifu y’igikoma n’amata ku babyeyi bafite abana bato.

Babagenera ibiribwa bitandukanye kugira ngo iminsi yicume
Babagenera ibiribwa bitandukanye kugira ngo iminsi yicume

Mu gihe guma mu rugo yambere yatangiye tariki 17 Nyakanga 2021, abaturage batishoboye ingo zirenga ibihumbi 327, bari bagenewe ibiribwa birenga toni 4,700, muri bo ingo ibihumbi hafi 293 zari izo mu Mujyi wa Kigali. Icyakora kubera ko iminsi ya Guma mu Rugo yongereweho indi itanu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko kuri izi toni zari zatanzwe mbere yongeye igatanga kimwe cya kabiri cyazo zigomba gufasha abari bahawe ariko hakongerwamo n’abandi ubushobozi bwashiranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka