Rubavu: Abaturage bishimiye ko basigaye babona amazi meza mu buryo buhoraho

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu bice bibarizwa mu mu Mujyi wa Gisenyi, bavuga ko umwaka ushize batandukanye no kubura amazi nyuma y’aho Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyongereye amazi n’imiyoboro y’amazi giha abatuye umujyi wa Gisenyi.

Abaturage barishimira ko basigaye babona amazi hafi yabo kandi ku buryo buhoraho
Abaturage barishimira ko basigaye babona amazi hafi yabo kandi ku buryo buhoraho

Mu Karere ka Rubavu, WASAC ikorera mu mirenge ine y’Umujyi wa Rubavu irimo Umurenge wa Gisenyi, Nyamyumba, Rubavu na Rugerero aho ifite abafatabuguzi barenga ibihumbi 10.

Abo bafatabuguzi bakoresha amazi atunganywa n’uruganda rwa Gihira ruherereye mu Murenge wa Rugerero, rukayatunganya ruyakuye mu migezi ya Sebeya na Pfunda, aho rwari rusanzwe rutunganya metero kibe 8000 (8000m3) ku munsi, ariko akaba makeya bitewe n’abayakenera.

Umujyi w’Akarere ka Rubavu washyizwe mu mijyi yungirije uwa Kigali, kandi uri mu mijyi ituwe cyane aho ubucucike muri ako karere bugeze ku baturage 1,208 kuri Km2.

Ubucucike bw’abatuye mu mujyi ntibwari bujyanye n’ibikorwa by’amazi byashyizwemo mu myaka 30 ishize, ibi bikaba imwe mu mpamvu yateraga ibura ry’amazi ku batuye umujyi wa Gisenyi.

Ubuzima bwo kutagira amazi bwari bubi ku bakuru n’abato

Benshi mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ubuzima bwo kutagira amazi bwari bubi, ibi bakabihera ku bibazo bagiye bahura nabyo nyuma yo kubura amazi.

Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga, Ubumwe Community Center (UCC) buvuga ko buri mu bagorwaga n’ibura ry’amazi bitewe no kuba ayaboneka yari make.

Uruganda rwa Gihira
Uruganda rwa Gihira

Justin Nshimiyimana, Umuhuzabikorwa w’icyo kigo, avuga ko mu myaka igera ku munani bagize ingorane nyinshi mu kazi kabo bitewe no kubura amazi.

Agira ati “Kugira abagenerwabikorwa 1500 barimo abanyeshuri barenga 700 bakeneye amazi igihe cyose akabura, byari ikibazo gikomeye cyane. Twakoreshaga amafaranga ibihumbi 40 ku munsi tuvomesha, byari bigoye sinzi uko nabisobanura kuko hari n’abana bataga ishuri.”

Nshimiyimana avuga ko mu kigo cyabo bafite abanyeshuri biga mu mashuri babarirwa muri 750, hakaba n’abandi 300 bafite ubumuga kandi bose bakenera amazi ahoraho haba mu kunywa, kurya n’isuku.

Ati “Ntiwabyumva kuba umwana ufite ubumuga udashobora kwirwanaho nk’abandi abura amazi, byagiye bica intege abana, bamwe ntibagaruke, ariko ubu amazi yaraje aboneka ku buryo buhoraho, abana bayabona uko bayifuza, ndetse natwe mu kigo twarungutse kuko amafaranga twakoreshaga ku munsi akoreshwa mu kwezi kose.Turashimira WASAC yatugejejeho amazi mu buryo buhoraho”

Nyiransabimana Tereziya uvomesha ku ivomo rusange mu Murenge wa Rugerero, avuga ko abimazemo imyaka umunanani ariko kuboneka kw’amazi ya WASAC byaruhuye abaturage.

Agira ati “Twari twarabuze amazi abantu birirwa bazengurukana ijerekani abana basiba ishuri, amazi ku mugezi hano akamara nk’icyumweru ataraza, abantu bagakora urugendo rwa kilometero eshatu bajya kuyashaka cyane cyane mu gihe cy’izuba. Byari bigoye, abantu bararaga amajoro bategereje amazi, abana bagakererwa ishuri bagiye kuvoma, ariko ubu amazi yarabonetse, abana ntibagisiba ishuri, ntawe ukirara ijoro kubera amazi, WASAC yarakoze.”

Nyiransabimana avuga ko mbere abantu batagiraga isuku kubera kurondereza amazi. Ati “Babonaga amazi bakayakoresha mu guteka no gukaraba, kumesa bakabireka. Ubu byarakemutse isuku yariyongereye.”

Nyiransabimana avuga ko uretse kuba amazi yarabonetse agakemura ikibazo cy’isuku, ngo abakora akazi ko kuvomesha babonye imirimo ijyana n’inyungu. Ati “Nanjye inyungu yariyongereye ndetse yikubye nka gatatu.”

Nyirarukundo Beatrice ni umubyeyi utwite uvuye mu masengesho, izuba ryacanye biraboneka ko yakoze urugendo rurerure, ndetse ageze ku ivomo hamwe na bagenzi be baricara bararuhuka maze basaba amazi yo kunywa.

Nyirarukundo ahasanze umunyamakuru wa Kigali Today, urimo kubaza uko abaturage bakiriye kuba barabonye amazi mu buryo buhoraho, nawe aramwegera amubwira uko yakiriye kuba anyura ku ivomo ririmo amazi bitandukanye n’uko bahanyuraga amavomo yarakamye.

N’ibyishimo agira ati “Leta yarakoze cyane, n’ahandi ataragera bazayahageze, abantu bisanzure mu kubona amazi meza. Mbere twanywaga amazi y’umugezi wa Sebeya asa nabi, ariko ubu duca aha bakaduha amazi yo kunywa tugakomeza urugendo.”

Gilbert Murindabigwi, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rubavu, avuga ko nyuma y’umushinga wo kwagura imiyoboro y’amazi no gusana iyangiritse, nta saranganya rigikorwa, ndetse ngo hari n’ibice bitabonaga amazi bisigaye biyabona.

Murindabigwi ati “Mbere byari bigoye abaturage babonaga amazi nibura rimwe mu cyumweru, ubu babona amazi igihe cyose kereka habaye ikibazo cya tekiniki.”

Binyuze muri uyu mushinga, imiryango 500 itishoboye ibarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri yahawe amazi mu ngo nta kiguzi. Bamwe mu babarizwa muri iyo miryango bavuga ko bifuza guhura na Perezida Kagame bakamushimira imiyoborere myiza, kuko ari we bakesha ibyo byiza batigeze barota kubona kuko nta bushobozi bari bafite bwo kubyikorera.

Umukecuru witwa Uwamuranga Domina utuye mu Kagari ka Mbugangari, mu Murenge wa Gisenyi ati “Sinari nzi ko nabona amazi meza kuko nari nsanzwe nyasaba abaturanyi, Nyagasani rero yankoreye ibitangaza mbona WASAC iyagejeje iwanjye.”

Gilbert Murindabigwi
Gilbert Murindabigwi

Uwamuranga avuga ko kuba yarahawe amazi meza biterwa n’imiyoborere myiza. Ati “Ni imiyoborere myiza y’Igihugu, uwanyereka Kagame namushimira, nkamubwira Imana ikamurinda akadutegeka kugeza igihe azasazira, kuko ibi bikorwa byiza bitugeraho niwe bikomokaho.”

Umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi mu Karere ka Rubavu no mu nkengero z’aho muri bimwe mu bice by’akarere ka Nyabihu watangiye muri Werurwe 2019, usozwa muri Ukwakira 2021, ukaba wararangiye hakozwe imiyoboro ireshya na 139km.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe mwatuvuganira twebwe abatuye rubavu ibice bimwe nkahitwa mugafuku mumurenge wa rubavu ntaradiyo ikorere kubutaka bwu rwanda naradio 10 twumvaga ntayicyibaho murakoze

Twagiramungu jean d,amaur yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Mwiriwe mwatuvuganira twebwe abatuye rubavu ibice bimwe nkahitwa mugafuku mumurenge wa rubavu ntaradiyo ikorere kubutaka bwu rwanda naradio 10 twumvaga ntayicyibaho murakoze

Twagiramungu jean d,amaur yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Mwiriwe mwatuvuganira twebwe abatuye rubavu ibice bimwe nkahitwa mugafuku mumurenge wa rubavu ntaradiyo ikorere kubutaka bwu rwanda naradio 10 twumvaga ntayicyibaho murakoze

Twagiramungu jean d,amaur yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Kigali Today tubashimiye ubuvugizi mudahwema kugirira abaturage, turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi hano mumujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Akamatamu aho bakunze kwita muri Centre yo kwa Karekezi, ntamazi tugira, abaturage bavoma igishanga, abifite bakayagura nabanyamagare bayakura kure amafaranga 300 ku ijerekane. Mudukorere ubuvugizi Please.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka