Rubavu: Abaturage bataye muri yombi abitwaje imbunda babahungabanyirizaga umutekano

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe abasore batanu bamaze gutabwa muri yombi bafashwe n’abaturage bari ku irondo mu murenge wa Busasamana aho bageragezaga kwinjiza mu Rwanda intwaro zirimo imbunda bazivana mu gihugu cya Congo.

Imbunda zimaze gufatwa zinjizwa mu Rwanda ni 3 zinjizwa n’abambaye imyenda ya gisivile bazihishe mu makote manini. Imbunda imwe yafashwe taliki ya 02/03/2013 ifitwe n’abasore babili mu masaha y’ijoro bava muri Congo naho izindi 2 zifatwa taliki 03/03/2013 nabwo mu masaha y’ijoro.

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Rusura akaba aribo ubwabo bashoboye gufata aba bitwaza imbunda bavuye muri Congo baca mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo kitwa Rusura.
Muri iki kibaya kandi niho harasiwe abasirikare ba Congo baje mu Rwanda mu rwego rw’ubutasi mu mwaka wa 2012. Icyo gihe abaturage batabaje inzego z’umutekano abo basirikare ba Congo bakumirwa hakiri kare.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana bwana Mvano Etienne yabwiye Kigali Today ko abaturage bamaze kumenya akamaro ko kwicungira umutekano no kwifatanya n’inzego z’umutekano. Bwana Mvano avuga ko abaturage bashimira uburyo inzego z’umutekano zibaba hafi ku buryo n’abafashwe bahita bashyikirizwa inzego zibishinzwe kuko ziba ziri hafi.

Uretse abatawe muri yombi binjirana imbunda zo mu bwoko bwa SMG, taliki ya 04/03/2013 mu murenge wa Cyanzarwe abaturage batoraguye imbunda 2 nazo zo mubwoko bwa SMG bazishyikiriza inzego z’umutekano. Umuvugizi wa police mu ntara y’Iburengerazuba akaba avuga ko zishobora kuba zaratawe n’abarwanyi ba FDLR mu mwaka ushize ubwo ku italiki ya 27/11/2012 zateraga muri ako gace bagira ngo biyoberanye mu baturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushimiye abaturage babusasamana kuba babasha kwicungira umutekano nibakomeze baharanire urwatubyaye

nzabonaribaf yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka