Rubavu: Abaturage batangiye gukusanya inkunga igenewe abangirijwe n’ibiza

Abaturage bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, batangiye gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo imiryango yasenyewe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.

Inkunga yahise yohererezwa abo igenewe
Inkunga yahise yohererezwa abo igenewe

Abatuye Umurenge wa Gisenyi bamaze gukusanya inkunga ya 5,828,900 ndetse bayishyikiriza abari mu nkambi ya Kanyefurwe.

Ni inkunga igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, bigiye kwifashishwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyundo na Kanama, bacumbikiwe mu nkambi nyuma y’uko inyubako zabo zisenyutse, n’ibyo batunze bigatwarwa n’umugezi wa Sebeya.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo buvuga ko bwabikoze muri gahunda yiswe ‘Komera turi kumwe’, yo gufasha abahuye n’ibiza.

Leta imaze gutanga inkunga y’ibiribwa bingana na toni 145, ariko ni bikeya ugereranyije n’abaturage babikeneye, hakaba hariho abantu batangiye uburyo bwo gukusanya inkunga ndetse na Minisiteri ishinzwe ubutabazi, yashyizeho ahanyuzwa inkunga yo kugoboka abasenyewe n’ibiza, haba kuyinyuza kuri konti za banki cyangwa kuyinyuza kuri telefoni.

Uretse abaturage mu mirenge, abantu batandukanye bakomeje gukusanya ubushobozi bwo gufasha abaturage bahuye n’ibiza, benshi bakaba bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abana bazasuhira ku masomo, kuko ibikoresho by’amashuri n’imyenda byagiye.

Uwimpye utuye mu Murenge wa Rugerero, avuga ko n’inzu yari asanzwe acumbitsemo yakodeshega amafaranga makeya yagiye, akaba ahangayitse, ati "Nazindutse njya guca inshuro mu mujyi wa Gisenyi ngaruka nsanga inzu nabagamo yagiye hasi, ntakintu nakuyemo. Umwana wanjye ariga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, azakora ikizami cya Leta, sinzi ko tuzabona ahandi ho gucumbika kuko inzu za makeya zaragoye kuzibona, sinzi uko umwana wanjye azakomeza kwiga nta gikoresho na kimwe, tubayeho nabi."

Si Uwimpaye gusa ugaragaza ibibazo gusa, kuko imiryango myinshi yashoboye gukiza ubuzima, ibyo batunze bigenda bareba.

Uwitwa Shyorongi utuye mu Murenge wa Rugerero, avuga ko ubuzima bwe bwari busanzwe bugoye ariko ubu byiyongereye.

Agira ati “Nari nsanzwe mfite umuryango w’abantu 10, kuwutunga byari ibibazo kuko nakodeshaga inzu ya makeya none nayo yaragiye, ibyo nari ntunze byaragiye. Turasaba Leta idufashe kubona ubutabazi bw’ibanze abana basubire ku ishuri, ariko idutabare dushobore kubona aho kubaka inzu zikomeye zidasenywa n’ibiza."

Minisiteri ishinzwe ubutabazi yatangaje ko imvura yateye ibiza yahitanye abantu 131, ikomeretsa 94 ndetse isenya inzu 5598, naho abavuye mu byabo ni 9231, ubu bacumbikiwe ahantu hatandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Ni inkunga ahanini igizwe n'ibiribwa
Ni inkunga ahanini igizwe n’ibiribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka