Rubavu: Abaturage basabye ubuyobozi bwa RGB kubakorera ubuvugizi bw’ibibazo bafite

Mu kiganiro cy’abaturage b’imirenge ya Nyundo, Kanama, Nyakiriba na Kanzenze bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza Prof Shyaka Anastase, basabye ubuyobozi bw’iki kigo kubakorera ubuvugizi ku bibazo bibabangamiye.

Bimwe mu bibazo abaturage bagaragaza birebana n’iby’abaturage bimuwe Gishwati, ariho bafite imibereho none kuva bakurwayo bakaba nta handi bagenewe ngo bakorere bashobore kubona ikibatunga n’imiryango ku buryo bamwe byababereye ikibazo.

Abatuye umurenge wa Nyakiriba bagaragaje ikibazo cy’inzira z’amazi zakozwe mu ikorwa ry’umuhanda Musanze-rubavu, aho izo nzira z’amazi ziyohereza mu ngo z’abaturage akabasenyera.

Prof. Shyaka asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n'abaturage.
Prof. Shyaka asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’abaturage.

Aba baturage baksvuga ko batabyishoboza guhangana n’ayo mazi kuko n’ubuyobozi bw’akarere buzi icyo kibazo.

Bavuga ko n’ubwo bashima umuhanda bakorewe ariko ibyabo byangijwe ariko si byishyuwe, kuko hari abatarishyurwa bagasaba ko mu kwezi kw’imiyoborere inzego zibishinzwe zagombye kubacyemurira ikibazo.

Abaturage bongeye kugaragaza ko ubuyobozi bw’inzego zibanze zitabacyemurira ibibazo, nk’aho Prof Shyaka bamugezagaho ibibazo by’amakimbirane y’imiryango n’akarengane byagombye gucyemurirwa mu murenge, ariko bikaba bidakorwa abaturage bakavuga ko hari abayobozi bivanga mu bibazo aho kubicyemura.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bwagaragaje ko buba hafi y’abaturage bugacyemura ibibazo byabo, bamwe mubaturage bagaragaje ko hari ibidacyemurwa, cyane cyane ibyiganjemo amakimbirane mu miryango, ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko hari abantu bakunda kuburana amahugu cyangwa kugaragaza ibibazo nk’umuyobozi w’akarere yagaragaje ko yabyakiriye ariko abaturage bakabigarura.

Mu kwezi kwahariye imiyoborere myiza, Prof Shyaka yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabacyemurira ibibazo, bakaganira kuri gahunda z’iterambere. Agaragaza ko abaturage bacyemuriwe ibibazo bashobora kubona umwanya wo gukora aho kwirirwa mu manza n’amakimbirane.

Ukwezi kw’imiyoborere mu karere ka Rubavu, ubuyobozi bwatangiye ibikorwa byo guhura n’abaturage baganira ku bibazo bafite bigashakirwa ibisubizo, hakaba umwanya wo kuganirwa ku byakorwa kugira ngo bihute mu nzira y’iterambere, bikajyana no gutaha ibikorwa by’iterambere bakorewe birimo amashuri yubatswe, amavuriro hamwe n’imihanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka