Rubavu: Abaturage barashimirwa kubahiriza isaha yo gutaha n’ubwo ‘nta byera ngo de’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwashimiye abaturage kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo ya saa kumi n’ebyiri, n’ubwo bitabujije ko hari abantu 30 bajyanywe muri stade kubera guteshuka.

Benshi saa kumi n'imwe z'umugoroba bari bavuye mu nzira
Benshi saa kumi n’imwe z’umugoroba bari bavuye mu nzira

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, atangaza ko abaturage 30 ari bo bajyanywe muri Stade kubera kutubahiriza isaha yo guhagarika ingendo saa kumi n’ebyiri, ariko abandi muri rusange ngo bari bageze mu ngo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwari bwateguje abaturage ko saa kumi n’imwe z’umugoroba bagomba kuba bafunze ibikorwa kugira ngo saa kumi n’ebyiri zizasange bageze mu ngo.

Isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba yari isaha y’amashiraniro ku batuye umujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho, aho barwanaga no kuva mu nzira.

Bose inzira kwari ugutaha
Bose inzira kwari ugutaha

Inzego z’umutekano zari mu mujyi wa Gisenyi kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, zireba abatarafunga ndetse zibutsa abaturage guhuza umuvuduko n’amasaha kugira ngo isaha isange bageze mu ngo.

Gitifu Tuyishime asaba abaturage kubahiriza amasaha no kubahiriza andi mabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati "Icyo mbasaba ni ukubahiriza amabwiriza kuko nta kigoye, kandi utazabikora tuzamuhana".

Tuyishime avuga ko bakanguriye ubuyobozi kuva mu isibo, kureba aho amabwiriza atubahirizwa bakabimenyesha inzego.

Uretse abo 30 bafashwe batubahiriza amasaha yo gutaha, Tuyishime avuga ko hari urugo rwafashwe rwahindutse akabari, "Barahari twabafashe bahinduye urugo akabari kandi bitemewe".

Abafashwe bajyanywe muri Stade, aho bagomba kwigishwa, kwipikisha no gucibwa amande.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko ikibazo ari imodoka zibacyura ziba nkeya mu masaha yo gutaha, bagasaba ko zakongerwa kugira ngo zibafashe kubahiriza amasaha.

Amaduka saa kumi n'imwe yari yafunze
Amaduka saa kumi n’imwe yari yafunze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka