Rubavu: Abaturage barahamagarirwa kugaragaza abarwanyi ba Gen Ntaganda babahungiyemo
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko nubwo benshi mu barwanyi ba Gen Ntaganda bishyikirije ubuyobozi bakamburwa intwaro, hari abashoboye kwihisha ubuyobozi binjira mu baturage n’intwaro zabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheilk Bahame Hassan, avuga ko hari abarwanyi bamaze gufatirwa mu ngo z’abaturanye nyuma yo kwihisha inzego z’umutekano, akavuga ko abaturage bagomba kugaragaza aba barwanyi kugira ngo bashyirwe aho abandi bajyanywe bacungiwe umutekano nk’impunzi.

Mu kagari ka Mbugangari hamaze gufatirwa abarwanyi barindwi kandi bivugwa ko hari n’abinjiranye imbunda. Inzego za gisirikare zivuga ko abarwanyi ba Gen Ntaganda ari Abanyekongo batagomba guhishirirwa cyane ko mu minsi iri mbere bashobora guhungabanya
umutekano bakoresheje imbunda bazanye.
Abarwanyi 718 binjiriye mu murenge wa Bugeshi harimo abarwanyi 600 binjiriye ahitwa Gasizi hamwe n’abandi barenga 100 binjiriye Kabuhanga, abenshi bakaba baracitse inzego bakayobera mu baturage harimo abinjiriye hafi y’umujyi wa Goma.

Ubu abarwanyi ba Gen Ntaganda bambuwe ibikoresho bashyizwe mu nkambi mu murenge wa Mudende aho barinzwe nk’impunzi, abaturage bakaba bahamagarirwa kugaragaza uwo ariwe wese babonye batazi kuko hari aba barwanyi batishyikirije inzego z’umutekano.
Uretse abarwanyi ba Gen Ntaganda birukanywe n’ingabo za Gen Makenga hari n’aba FDLR batangiye kwegera umupaka w’u Rwanda banyuze mu kirunga cya Nyiragongo, abaturage bagasabwa gukaza amarondo bagamije kubafata.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mbona bariya basilikare ari imirambo se buriya aba ni bo barwana bagatsinda? Genda Kongo warakubititse koko, abantu badashobora no kuzamura amakabutura yabo koko!!
inzegoz’umutekano nizibemasocyane.bafatanyen’abaturage.abobarwanyi.bavuga ikinyarwanda.nabagitimujisho nabonuko.batazakubihishamo. Bagakor’ibara.
ahubwose ko numva ntaganda ariwe bashize mumutwe cyane kongo ifite ibibazo byayo mubutegetsi bwayo bakunda inyungu aho guharanira amahoro ntaganda yaje murwanda reka turebe niba amahoro araba muri kongo icyonzicyo nuko congo ntamahoro ubutegetsi nkaburiya bukiriho
Abo ko ari abanyekongo barihisha mubaturage babanyarwa kuberiki uwashakwaga yaritanze bo nibasubire iwabo ntacyo bagirizwa bage gufatanya nabandi kubaka igihugu cyabo.
ahubwo ubuyobozi butangirire hafi bukore imikwabo ababa bihishe bafatwe bataratangira kugaragaza ibikorwa bibi ku baturage.
REKA WENDA TUREBE KO CONGO HABONEKA UMUTEKANO,KUKO IRIYA MITWE IRWANYA KABIRA YACITSEMO IBICE.HAKAZWE AMARONDO KUKO NTAWAKWIZERA HARIGIHE YABA ARIMITWE BARIGUTEKA KUGIRANGO BAHUNGABANYE UMUTEKANO WACU.
None se burya babarwanyi bali aba ntaganda ??
Mwumvise uko Minister muzima yinyuramo kuli BBC ?? baramubaza opinion ye ati : mubaze ntaganda !!! Ubundi se abasilikali bali aba Col Mutebutsi bo ibyabo byaje kugenda gute ??