Rubavu: Abaturage baraburirwa kujya muri Congo
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, yongeye kuburira abatuye akarere ka Rubavu bajya mu mujyi wa Goma kwitondera ingendo bakora kuko hari abagerayo bagahohoterwa bakamburwa cyangwa bagafungwa kugeza batanze amafaranga yo kwigura.
Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu aganira n’abikorera muri aka karere kuri uyu wa 02/07/2013 yatanze urugero rw’Umunyarwanda uherutse gufatwa akwakwa amadolari 110 kugira ngo arekurwe.
Ngo nubwo ubuyobozi bwakoze ibishoboka ngo arekurwe, abajya mu mujyi wa Goma bagombye guca ku mipaka izwi bafite ibyangombwa hamwe no kwirinda kujya kure bashobora kuburirwa irengero.
Kuva ukwezi ka Kanama kwatangira abantu barenga 50 bamaze gufatirwa mu mujyi wa Goma bashinjwa gukorana na M23 kandi ngo abafatwa bajyanwa i Kinshasa.
Abanyarwanda bafatirwayo bashinjwa gukorana na M23 bagafungwa, bagahatwa ibibazo, umuyobozi w’ akarere ka Rubavu akaba avuga ko iyo umuturage aburiwe irengero ari igihombo n’agahinda ku gihugu.
Ngo mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bikorerwa i Goma, ubuyobozi bw’ akarere bwagerageje kuvugana n’abayobozi b’i Goma ariko ntibikunde, ngo ubu bigeze ahakoreshwa inyandiko.
Nubwo Abanyarwanda bakunze kujya gukorera i Goma, Abanyekongo nibo bahahira cyane mu Rwanda, ariko Abanyarwanda bakajya kuhashakira imirimo no kuhakorera ariko ngo aho kubura ubuzima bwabo bakorera mu Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bavandimwe bajye bagenda kibahohptrrwau buryo buzwi nigihugu kigira ngo nibahohoterwa bakurikiranwe