Rubavu : Abaturage bagura ibinini bya magendu i Goma ntibatange Mituweri
Mu igenzura ry’imihigo y’akarere ka Rubavu 2012-2013, ubuyobozi bw’ako karere bwagaragaje imbogamizi buhura nayo irimo kuba bamwe mu baturage batitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kubera gukoresha imiti ya magendu bagura mu mujyi wa Goma.
Akarere ka Rubavu kavuga ko gakomeje guhura n’imbogamizi z’abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukorerayo bigatuma bumva ko ubuzima bwabo ariho buri. Umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza wageze kuri 82%.
Sheikh Bahame Hassan uyobora akarere ka Rubavu avuga ko iyi mikorere y’abaturage ituma badaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, aho gutanga ubwisungane no kwita kuri gahunda za Leta mu Rwanda bakagendera ku mibereho ya Goma kuko bazinduka mu gitondo cya kare bakagaruka bwije.
Sheikh Bahame Hassan avuga ko zimwe mu ngamba bagiye gukoresha kugira ngo abaturage bashobore gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ugukoresha ibimina aho abaturage bayatangira rimwe aho batuye hatabaye ko umuryango uyatanga wonyine kandi abatayatanga bashishikarizwa na bagenzi babo aho kuyakwa n’ubuyobozi.
Ubu mu karere ka Rubavu buri murenge wubatswemo ikigo nderabuzima mu kwegereza ubuvuzi bwihuse abaturage hamwe no kubegereza gahunda z’ubuzima nko kuboneza urubyaro no kwipimisha Sida.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|