Rubavu: Abaturage 40% badafite amashanyarazi azabageraho bitarenze muri 2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko 60% by’abatuye aka karere bamaze kubona amashanyarazi agira uruhare mu guhindura imibereho y’abahatuye.

Steven Igooma uhagarariye REG mu Karere ka Rubavu yasobanuye gahunda ihari yo gukwirakwiza ingufu muri ako karere (Ifoto: REG)
Steven Igooma uhagarariye REG mu Karere ka Rubavu yasobanuye gahunda ihari yo gukwirakwiza ingufu muri ako karere (Ifoto: REG)

Umujyi w’Akarere ka Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko abaturage ibihumbi 51 bagatuye bamaze kugezwaho amashanyarazi, naho 40% basigaye ngo bizagera muri 2024 na bo yarabagezeho.

Kwegereza amashanyarazi abaturage mu mirenge y’icyaro nka Cyanzarwe, Nyamyumba, Bugeshi, Kanama na Nyakiriba ni umwe mu mihigo Akarere ka Rubavu kavuga ko kamaze kugeraho ndetse kakarenza kuko mu ngo 7120 zagombaga kubona umuriro wa REG, ariko hakaba haratanzwe umuriro w’amashanyarazi ku ngo 7174. Ni mu gihe ingo 1000 zagombaga guhabwa umuriro w’imirasire y’izuba ubu zamaze gucanirwa.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi mu Karere ka Rubavu Igoma Steven avuga ko batagitanga umuriro wo gucana uzwi nka ‘Monophasé’ ahubwo bamenye ko abaturage bashaka n’umuriro wo gukoresha ibikorwa by’iterambere nk’imashini zitunganya umusaruro, gusudira, n’imashini zibaza bituma bongera umuriro batanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko umuriro ugezwa ku baturage hari byinshi uhindura ku buzima bw’abaturage birimo kuva mu bwigunge, kwiteza imbere, n’ibindi.

Yagize ati “Urebye nk’aha Cyanzarwe amashanyarazi yatumye bava mu bwigunge bareba televiziyo ndetse bumva na radiyo batagombye guhora bagura amabuye. Ikindi ahageze umuriro abaturage batangira imishinga y’iterambere nko gushinga inzu zitunganya imisatsi, gusudira, kubaza kinyamwuga, byiyongeraho no kuvugurura inyubako zijyanye n’igihe.”

Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda agomba kuba afite amashanyarazi, mu gihe ku rwego rw’igihugu Urwego rushinzwe ingufu (REG) rwahawe inshingano yo gutanga amashanyarazi akoresha umurongo mugari angana na 52% ku mirongo yayo, naho 48% isigaye ikazakoresha imirasire y’izuba.

Muri Gashyantare, ibipimo byagaragazaga ko abanyarwanda bafite amashanyarazi bageze kuri 51% harimo 14% bakoresha imirasire y’izuba na 37% bo ku muyoboro wa REG.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka