Rubavu: Abasoresha batse abaturage imisoro y’ikirenga

Mu karere ka Rubavu haravugwa ba rwiyemeza mirimo bakira amahoro y’akarere baka abaturage amahoro y’ikirenga bakayirira. Ubuyobozi bw’akarere, tariki 05/01/2012, bwatangarije abanyamakuru ko bwabimenye ubwo babiri muri aba ba rwiyemezamirimo bashwanye maze bakaregana mu buyobozi.

Nsengiyumva Vincent, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe umutungo, yatangaje ko amakosa y’aba bagabo yaranzwe no kujijisha abaturage n’ubuyobozi babuzanira ibitabo by’amahoro bitandukanye na gitansi baha abasoreshwa. Yagize ati “aho umuntu yagombaga gusora nk’amafaranga 1000 yacibwaga 2000. Ni mesnhi cyane!”

Nsengiyumva akomeza asobanura ko bitangaje ko byabatangaje kumva aya makosa kandi akarere gahora gakora isuzuma ry’ibitabo by’amahoro. Avuga ko ubusanzwe amakosa yagaragaraga yari yoroheje nk’aho amafaranga atagaragaye kuri konti y’akarere ahita ashyirwaho na rwiyemezamirimo ako kanya.

Sheikh Bahame Hassan, umjyobozi w’akarere ka Rubavu, na we yunzemo ko akarere kababajwe no kurengana kw’abaturage igihe kinini kuko abenshi baba batazi amategeko agenga imisoro n’amahoro. Bahame avuga ko byabafunguye amaso mu micungire y’imisoro n’amahoro yinijira mu karere kandi ko biteguye gufata ingamba mu gukemura iki kibazo.

Sheikh Bahame yagize ati “ba rwiyemezamirimo bagomba gukurikiranwa n’amategeko kuko ibyo bakoze bisubiza inyuma igihugu, tugomba guca uwo muco.”

Nubwo abo ba rwiyemezamirimo batahuwe baracyakora nk’uko bisanzwe. Vincent yasobanuriye abanyamakuru ko guhita bahagarikwa mu kazi ari icyemezo cyo kwitondera kuko amategeko ateganya ko uwo bakurikiranye mu ipiganwa ari we usimbura rwiyemezamirimo weguye ku mirimo ye. Bikaba byafata igihe kinini kandi amahoro agomba kwinjira buri munsi.

Akarere ka Rubavu gafite ba rwiyemezamirimo bakira amahoro y’abacuruzi batatu. Umwe muri bo, Amini Francois, yanze kugira icyo atangaza kuri telefoni, naho Mustafa Majyambere we akaba yatangaje ko nyuma y’iki kibazo bagikomeza gukora nk’uko bisanzwe.

Iki kibazo ni ubwa kabiri kibaye kuko no mu kwezi ka Nyakanga 2011 byagaragaye ko ba rwiyemezamirimo bayogoje abaturage. Inama njyanama y’akarere ka Rubavu ubwo iherutse guterana yemeje ko bagomba gukurikiranwa n’amategeko nubwo hagitohozwa ibimenyetso bihagije.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka