Rubavu: Abasenyewe n’umutingito nibatabona ubufasha ngo bararara rwa ntambi

Bamwe mu basenyewe n’umutingito uherutse kwibasira igice cyo mu biyaga bigali u Rwanda ruherereyemo, batangaza ko amazu yabo yasenywe n’iki kiza bakaba basaba ubufasha bwo kubona aho kuba kuko ntaho gucumbika bafite.

Umuryango wa Karangwa Jean wasenyewe n’umutingito wabaye mu rukerera tariki 7 Kanama 2015 ukumvikana mu Rwanda hose, Uburasirazuba bwa Kongo, Uganda n’ u Burundi, uratangaza ko inzu bari batuyemo yangiritse bikomeye kandi bakaba badafite aho gucumbika.

Inzu ya Karangwa yashegeshwe n'umutingito abatuyemo bafite impungenge zo kuyisubiramo.
Inzu ya Karangwa yashegeshwe n’umutingito abatuyemo bafite impungenge zo kuyisubiramo.

Uyu muryango unafite umwana w’umusore wakomerekejwe n’urukuta rw’amatafari rwamuguyeho ubu akaba ari m bitaro, uvuga ko bazajya barara rwa ntambi cyangwa bakanyagirwa igihe batabonye ubufasha bwo kubona aho kuba cyangwa ngo bacumbikirwe.

Nabahire Joiyeuse umukobwa wa Karangwa avuga ko ubwo umutingito watambukaga bumvise ibitaka bibagwaho mu gihe barimo biruka ngo bahunge, bumva umuvandimwe wabo Shumbusho w’imyaka 18 ataka kubera amatafari yamuguyeho.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere, Murenzi Janvier, yatangaje ko abasenyewe bagiye kureba uburyo babafasha.

Ministere yo gucunga Ibiza itangaza ko Mu ntara y’Uburengerazuba amazu atandatu yangijwe n’umutingito naho abantu bane akaba aribo bakomerekejwe n’inzu zabaguyeho.

Icyo impugucye mu karere zivuga ku mitingito yabaye

Dushime Dyrckx ukurikiranira hafi Ibiza mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko imitingito yumvikanye kuri uyu wa gatanu itatewe n’impinduka z’ibirunga bisanzwe biruka, ahubwo ko ari yo ishobora kugira ingaruka ku miterere y’ibirunga bikaba byatagira ingaruka.

Impugucye zatangiye ibikorwa byo kugenzura uko ibirunga bihagaze nyuma y'imitingito.
Impugucye zatangiye ibikorwa byo kugenzura uko ibirunga bihagaze nyuma y’imitingito.

Impugucye zikora mu Kigo OVG gikurikiranira hafi imihindagurikire y’ikirunga mu mujyi wa Goma, zatangiye akazi katoroshye ko kugenzura impinduka imitingito yateye ku birunga, igikorwa batangiye bifashishije indege n’ingendo z’amaguru.

Dushime avuga gukoresha indege bifasha kureba niba ibirunga bya Nyiragongo na Muragira bisanze bifite ibikoma hejuru byaka umuriro ibikoma byigize hejuru cyangwa byitse.

Igisubizo bitanga akaba ariko nibasanga igikoma kigiye hejuru bigaragaza ko ibirunga bishobora kuruka, naho niba igikoma kikiri aho gisanzwe bisobanuye ko umutingito ntangaruka wagize ku birunga.

Indangurura majwi zakoreshwa mu kuburira abatuye umujyi wa Gisenyi igihe ibirunga birutse.
Indangurura majwi zakoreshwa mu kuburira abatuye umujyi wa Gisenyi igihe ibirunga birutse.

Naho ku mpugucye zazamutse ikirunga cya Nyiragongo n’amaguru ngo barareba niba ntaho ikirunga cyagiye kisatura ku mpande, kugira ngo ube umwanya igikoma cyaba cyanyuramo gishoka.

Dushime akaba atagaza ko nyuma yo kugenzura imiterere y’ibirunga aribwo haza gutangazwa amakuru yizewe ku ngaruka z’imitingito.

Niki wakora igihe wumvishe umutingito aho uri

Dushime usanzwe ukuriye umuryango wa Croix-Rouge mu karere ka Rubavu, agira inama abaturage ko mu gihe bumvishe umutingito batagomba kwiruka kuko bashobora guhura n’ibintu bigwa bikabagwa hejuru.

Atanga inama ko mu gihe umuntu yumvise umutingito agomba kujya munsi y’ameza akomeye cyangwa igitanga, akirinda kwegera igikuta cy’inzu, igiti n’ikindi gishobora kuba cyangwa ngo kitamugwaho.

Dushime avuga ko hashyizweho uburyo bwo kumenyesha abatuye akarere ka Rubavu ibihe barimo nk’ibyapa bifite ibitambaro ku mihanda, naho mu bihe bikomeye ngo ku kibuga cy’indege cya Rubavu hari indangurura majwi ziri ahirengeye zaburira abantu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka