Rubavu: Abasenyewe n’ibiza bashyikirijwe amazu
Imiryango 69 ituye mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inzu zo kubamo nyuma y’uko basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023.
Ni inzu zubatswe ku bufatanye bwa Leta n’abaturage, aho uwubakiwe yagombaga kuba afite ikibanza, amabuye n’amatafari, Leta nayo ikazana ibisigaye.
Uretse mu karere ka Rubavu hubatswe amazu 69, mu Rwanda hose hujujwe amazu 342, harimo 15 yubatswe mu karere ka Rutsiro, Ngororero hubatswe 55, Karongi hubakwa 141, Nyabihu 53, naho mu Karere ka Burera hubakwa amazu 9.
Ni inzu zifite ibyumba bitatu, ubwiherero n’ubukarabiro hamwe n’igikoni kandi zikaba ifite n’umuriro w’amashanyarazi.
Dusabimana ni umwe mu babyeyi bari bifashije mbere y’uko Umugezi wa Sebeya umusenyera kuko yari afite inzu 8.
Nyuma yo gusenyerwa na Sebeya auyu mubyeyi watangiye urugendo rwo gucumbika, avuga ko atari afite icyizere cyo kongera kugira inzu yo guturamo, ariko abifashijwemo na Leta ubu yongeye kubona aho arambika umusaya.
Agira ati “nari mfite amazu umunani yose akodeshwa, kandi nta nzu yishyurwaga munsi y’amafaranga ibihumbi 40 ku kwezi. Ariko ubwo Sebeya yazaga isenya, yasenye n’amazu yanjye kugeza ku yo ntuyemo tujyanwa mu nkambi. Kubyakira byarangoye kuko numvaga ntabona ubushobozi bwo kongera kuzamura inzu, ariko nabonye njya ku rutonde ndubakirwa, none nongeye gutunga inzu.”
Dusabimana ashimira leta kuba yaramutecyereje ititaye ko yari afite amazu, ahubwo ikareba ko adafite aho kuba.
Mulindwa Prosper umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yasabye abaturage gufata neza amazu bahawe, asaba n’abandi batarubakirwa kwihangana kuko hari abandi bagiye kubakirwa babarirwa muri 300.
Agira ati” Tumaze kubaka inkuta ku mugezi wa Sebeya mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Kanama, kandi harimo gukorwa n’ibindi byafasha mu gukumira ko Sebeya yakongera gusenyera abaturage. Turabashimira uruhare rwanyu mu kwimura imiryango, ingo zose zari zituye kuri metero icumi uvuye kuri Sebeya, kuko na zo zari zibangamiwe n’umugezi wa Sebeya. Turabizeza ko tuzaguma kubaba hafi, dufatanya kubona aho kuba no kwirinda ko hari umunyarwanda wabaho nabi bitewe n’ibiza.”
Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.
Habaruwe inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane, ari baturiye inknegero za Sebeya benshi barimuwe hategerejwe aho bagumba gutuzwa, mu gihe abandi bahafite ubutaka kandi bemerewe kuhatura barimo gufashwa kubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|