Rubavu: Abasenateri bashishikarije abaturage guharanira kuba intwari biciye muri "Ndi umunyarwanda"
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bashishikarijwe guharanira kuba intwari binyuze muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda,” kuko ifasha umuntu kumva nk’umunyarwanda icyo agomba gukorera igihugu cye n’abagituye.
Nyuma y’umuganda ngaruka kwezi mu karere ka Rubavu witabiriwe n’itsinda ry’Abasenateri icumi bari bayobowe na Vice Perezida w’Inteko ishingamategeko wa Sena, Senateur Gakuba Jeanne d’Arc, wibukije abaturage ko taliki ya 1/2/2014 hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka Intwari z’Igihugu.

Hon. Senateur Jeanne d’Arc avuga ko buri mu nyarwanda wese yakagombye guharanira kuba intwari, kuko Intwari z’ u Rwanda zaba izizwi ndetse n’izitazwi zakoze akazi gakomeye kugira ngo igihugu kigere aho kigeze, kandi ko nabandi bagomba guharanira kuba intwari kuko bishoboka, buri wese yitaye kuri gahunda ya Ndi umunyarwnada nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Ndi umunyarwanda Inkingi y’Ubutwari.»
Hon. Senateur Jeanne d’Arc avuga kuri Ndi umunyarwanda, ngo iyi gahunda izatwara imyaka myinshi, kuko n’umwana muto w’umunyarwanda agomba kuyigishwa ndetse akwigishwa kirazira mu muco Nyarwanda no guha agaciro gahunda za Leta y’u Rwanda.

N’ubwo akarere ka Rubavu kadafite ikibazo cy’ibiribwa, Hon. Senateur Jeanne d’Arc yasabye abaturage guharanira ko bakwihaza mu biribwa ndetse bagashobora kubona nibyo bashobora ku isoko nkuko babigenza bagaburira umujyi wa Goma, avuga ko kwiteza imbere neza bijyana no kugira igenamigambi ry’umuryango, asaba abaturage bo mu karere a Rubavu kubyara abo bashoboye kurera.
Uyu muganda wibanze ku gikorwa cyo kubungabunga umugezi wa Nyaruhonga uri mu muudugudu wa Nyaruhonga, Akagari ka kiraga, umurenge wa Nyamyumba ahatewe ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka, ku nkengero z’umugezi no ku nkengero z’ikiyaga cya kivu zigera ku bihumbi makumyabiri.
Umuyobozi w’Akarere, Sheik Bahame Hassan avuga ko abaturage ayobora bitwaye neza mu bibazo by’umutekano akarere kagize ubwo bahohoterwaga n’abanyecongo ariko bakabyihanganira, avuga ko bakomeza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu batanga amakuru ku gihe, atangaza ko korohereza abayobozi b’imidugudu gutanga amakuru bose bazashyirwa muri CUG (gahunda iborohereza gutanga amakuru) z’Uturere mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ubutwari butangirira mukuvugisha ukuri kandi niho twakagombye gushingira nk’abanyarwanda. twaciye mubihe bibi rero inzira izadushitsa kubumwe burambye nuko twiyumvamo ubunyarwanda.
iyi gahunda ya ndumunyarwanda igomba kutujya mumaraso , kikaba igihango, ukumva ko turi twese ntakindi kiduhuza uretse ubunyarwanda ntakindi, tukagira igihuugu kimwe twese tugimba gusenyera umugozi umwe , tukubaka ka rwanda kacu gato tukakagira keza isi yose ikajya iza kutwigiraho byinshi tumaz e kugeraho, ingabo zacu zajya gutabara ngo kugarura amahoro zikagenda zigisha ndi umunyarwanda hirya kwisi hose aho himagawe zikababwira kuba umwe.
abayobozi bacu iyo bageze mu nzego z’ibanze bakaganira n’abaturage usanga bishimishije kandi bigaragaza isura nziza. ibi rero ni ibyo kwishimirwa
Ese umuganda hari ibindi bihugu ubamo cg ni umwihariko w’u Rwanda.niba ari umwihariko wacu, abandi nibaturebereho kuko ni uburyo bwiza bwo kongera kubanisha abantu.