Rubavu: Abasabwe umusoro ku butaka butagombye gusorerwa bahumurijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage basabwe gutanga umusoro ku butaka butagomba gusoreshwa, ibi bikaba bije bisubiza abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa aho ahari ubutaka bw’ubuhinzi bwanditsweho inganda, ubukerarugendo, ubukungu cyangwa imiturire.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Kigali Today ko abafite ibyo byangombwa by’ubutaka bagomba kubikosoza kandi imisoro baciwe ntibazayitanga.

Yagize "Abahinze icyayi mu gishanga nta misoro y’ubutaka bishyura, na cyane ko ibishanga ari ibya Leta. uwaba yarahawe icyangombwa muri icyo gishanga mu ibarura rusange iryo ni ikosa, arasabwa kugarura icyangombwa kugira ngo iyo misoro ihanagurwe".

Uretse abaturage bahinga icyayi mu mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu babigaragaje, hari abandi baturage na bo bafite ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka bifite inyito itandukanye n’imikoreshereze y’igishushanyombonera, basabwa kubikosoza.

Nzabonimpa avuga ko abaturage bafite ibyo byangombwa batazacibwa amafaranga yo kubihindura cyangwa kwishyura serivisi mu guhinduza, kuko amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka.

Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bari bagaragarije ikibazo cyabo Kigali Today mu nkuru yatambutse tariki 27 Kanama 2021.

Abaturage bavugaga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashaka ubwo butaka bayibusubiza.

Kuva umwaka wa 2021 watangira, abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu batangiye guhamagarwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kibasaba kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka bafite.

Bamwe bari babwiwe ko bafite umwenda w’umusoro urenga miliyoni ebyiri, abandi eshatu, mu gihe hari n’abavuga ko imisoro basabwa iruta kure imitungo batunze.

Hitimana Gregoire ni umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Nyundo, akaba yarasabwe kwishyura umusoro wa miliyoni n’igice, ariko hajyaho ubukererwe umwenda ukaba miliyoni ebyiri zirenga.

Hitimana yabwiye Kigali Today ko harimo abo byagizeho ingaruka harimo n’indwara ziterwa no guhangayika nk’imitima.

Iki kibazo cy’umusoro wakwa abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu, abahinzi bafite icyayi mu karere ka Rutsiro bo bavuga ko ntacyo bafite, Hitimana avuga ko nyirabayazana ari ababaruye ubutaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa kubijyana ku karere cyangwa ku mirenge kugira ngo bizakosorwe, na ho abadafite ibyangombwa by’ubutaka buri mu gishanga bamenyeshwa ko ntabyo bakeneye kuko ibishanga ari ibya Leta.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko icyayi cyatewe hagati ya 1964 na 1972 nta tegeko rigenga imikorehereze y’ibishanga ryari rihari. Bamwe bavuga ko ubutaka Leta yita ubwayo babukomora ku murage w’ababyeyi babo abandi bakaba barabuguze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka