Rubavu : Abari mu nkambi kubera ibiza batangiye gusubira mu ngo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imwe mu miryango yari mu nkambi, nyuma yo kwangirizwa ibyo batunze, yatangiye gusubira mu ngo zabo nk’uko bari babisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kubasura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko iki gikorwa gitangiye ku miryango ifite inyubako zitangiritse cyane, nk’uko harimo abo bagomba kwishyurira ubukode ariko bakava mu nkambi.
Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000 ubu bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo abangirijwe n’ibiza bashobore gusubira mu buzima busanzwe, kandi bagire ubuzima bwiza.
Ati “Ibyo turimo gukora ni ukubafasha gusubira mu buzima busanzwe kandi ntawe uzahutazwa, ubu bamwe batangiye kuva mu nkambi, hari n’abo tuzagenda dufasha gukodesha mu gihe bagenda bashaka ubushobozi”.
Uyu muyobozi avuga ko hari abaturage batazasubira aho bari batuye, kubera byagaragaye ko ari mu manegeka, icyakora akomeza avuga ko harimo gushakwa aho bazatuzwa, gusa ashimangira ko hatakoreshwa ubutaka bwo guhinga kuko bukomye.
Mu Karere ka Rubavu hamaze kubakwa umudugudu ugomba gutuzwamo abari mu manegeka, biteganyijwe ko uzatuzwamo imiryango 120, mu gihe hari imiryango myinshi icyeneye aho kuba.
N’ubwo ibiza byatwaye ubuzima bw’abaturage 28 mu Karere ka Rubavu, bikangiza inyubako nyinshi z’abaturage hamwe n’ibikorwa remezo, benshi mu bana bava mu miryango yasenyewe bakomeje ishuri, ndetse bishyurirwa amafaranga yose hamwe n’ayo kurya ku ishuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|