Rubavu: Abanywera muri Resitora bashobora kujya bapimwa ingano y’inzoga banyweye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bushobora gukoresha ibipimo bikoreshwa na Polisi mu gupima ingano y’ibisindisha umuntu yafatiye muri resitora.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yabitangarije itangazamakuru nyuma y’uko mu Karere ka Rubavu hagaragaye utubari dukora ku mugaragaro kandi utubari tutaremererwa gukora.

Igenzura ryakozwe n’Akarere ka Rubavu muri 2016 ryagaragaje ko habarizwa amahoteli 16, inzu zicumbikira abagenzi 50, utubari n’uburiro 50. Icyakora uko imyaka yagiye ishira niko twagiye twiyongera.

Amabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’Intebe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ntiyemerera utubari gukora, ariko yemerera ahacururizwa ibiribwa (restaurant) n’amahoteli gukora ariko bigasabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Mu gihe cya COVID-19 utubari twarafunzwe ariko nyuma y’uko amazu acuruza amafunguro akomorewe n’utubari twinshi twafunguye imiryango tuvuga ko dukora restaurant.

Jeannette Nyota Kayumba, umuyobozi w’ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Rubavu avuga ko abahindura utubari restaurant bica mategeko bayazi.

Yagize ati “Amategeko abigaragaza neza ko utubari tutemewe gukora, kuba hari abadufungura bazi neza ko bitemewe, kandi iyo bafashwe barafungirwa, bagacibwa amande, tubabwiriza kubahiriza amategeko ariko hari abayarengaho.”

Nubwo hatagaragazwa umubare w’abamaze gufatwa, Nzabonimpa Deogratias avuga ko hari abahinduye utubari restaurant kandi iyo bafashwe barahanwa.

Ati “Kuba abantu bakora amakosa ntibibuza ko bibujijwe, hari utubari tumaze kugaragara mu ngo z’abaturage, ariko hari utwahinduye amazina, umunsi ku munsi turabahana, ndetse hari abo duca ibihumbi 500 bitewe n’urwego barimo, babikora babizi kandi hari amatsinda akora amanywa n’ijoro abigenzura.”

Akomeza avuga ko COVID-19 hari ubukungu yahungabanyije kandi n’abakora ubucuruzi bw’akabari bari mu bantu bashaka ubuzima ariko babushaka nabi babushakira ahabujijwe.

Nubwo mu Rwanda bidasanzwe ko hakoreshwa ibyuma bipima ingano y’ibisindisha abantu banyoye badatwaye ikinyabiziga, muri Rubavu ngo bazabikoresha.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Nzabonimpa Deogratias ni byo yasobanuye ati “Dushobora gutangira gukoresha ibyuma bipima ingano y’inzoga wanyoye ‘alcotest’ hari ibipimo byemewe mu mubiri w’umuntu, nk’uko polisi ibikora ku batwaye ibinyabiziga, natwe tuzabikora, ntabwo wavuga ko wasindiye muri restaurant."

Ati "Naho abakora utubari mu ngo tugiye gukorana n’imidugudu, ntitwafunga umuryango wose ariko umukuru w’umuryango azajya afungirwa mu bigo by’inzererezi, abantu bakuru birinde ko bafatirwa muri ibyo bikorwa.”

Mu Karere ka Rubavu barimo gupima abantu icyorezo cya COVID-19 muri rusange, igikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’ukwezi kwa Kamena aho hari hapimwe abantu harebwa uko aka Karere gahana imbibi n’Umujyi wa Goma gahagaze mbere y’uko gakurwa mu kato.

Kuva mu kwezi kwa Kanama 2020, imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Karere ka Rubavu hamaze kuboneka abarwayi 28, naho kuva mu kwezi kwa Kamena hamaze kuboneka abarwayi bari hejuru ya 70, mu gihe ibigo byakira abarwayi bifite abarwayi babarirwa muri 60 barwaye iki cyorezo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko abarwayi baboneka ari abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’Abanyarwanda batashye bashyirwa mu kato.

Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’Umujyi wa Goma. Muri ako Karere havugwa kuba hari abaturage bambukiranya umupaka banyuze mu nzira zitemewe hakaba amakenga ko bashobora kwinjiza mu baturage icyorezo cya COVID-19.

Ibikorwa byo gupima muri rusange mu Karere ka Rubavu byatangiriye mu Mujyi wa Gisenyi tariki 8 Kanama 2020 bibera ahahurira abantu benshi nk’ahabera amasoko, aho abagenzi bategera ibinyabiziga kugira ngo harebwe uko ubuzima buhagaze.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col William Kanyankore avuga ko ibikorwa byo gupima bizagera ku bantu ibihumbi 3 kandi bakibanda ku batuye n’abakorera hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo harebwa uko bahagaze.

Kuba hari abarenga ku mabwiriza yatanzwe, bituma hahoraho impungenge zo gufungura ibikorwa mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere Nzabonimpa Deogratias yatangarije itangazamakuru mu Karere ka Rubavu ko birinze kwemerera insengero gufungura imiryango birinda ko haza n’abavuye i Goma banyuze mu nzira zitemewe ubwandu bukaba bwakwiyongera.

Ati “Buri cyumweru duhamagaza inzego zirimo n’abanyamadini tugasuzuma imibare y’ababonetse kandi iyo mibare ituma dutinya kuba twarekura abantu bagasenga.
Hari insengero 18 zujuje ibisabwa ariko kubera iyo mibare dutinya kuzemerera, bigenze neza bamwe twagenda tubareka buhoro buhoro, ibikoresho twari dutegereje birimo kuza.”

Ingamba zikarishye zitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu zigaragaza ko hari abantu banyuranya n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, harimo abanyura murihumye inzego z’umutekano bakanyura mu nzira zitemewe bambukiranya imipaka, abacuruza utubari bitemewe hamwe n’abarenza amasaha yo gutaha bakurikiye imipira n’ibiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko niba ntibeshye ibipimo bikoreshwa mugupima ingano ya alcohol nabyo biri muri bimwe bikwirakwiza covid, gusa leta izirikane ko kunywa inzoga nyinshi birabujijwe habujijwe utubar, leta niyoroshye mo pe

X yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka