Rubavu: Abanyarwanda batahuka bashyikirijwe ubufasha bwo kwinjira mu buzima busanzwe
Imiryango 30 y’Abanyarwanda batahutse kuva 2009-2014 bakaba batuye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu bashyikirijwe ibikoresho by’ubuhinzi, imbuto y’ibirayi n’ifumbire mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.
Ibi bikoresho byatanzwe taliki 5/4/2014 na Minisitere y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ku bufatanye bw’ihuriro ry’amashami y’umuryango w’abibumbye (One UN) binyujijwe mu mushinga sustainable return and reintegration of Rwandan returnees ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahutse.

Murekezi Gaspard umuyobozi w’umushinga sustainable return and reintegration of Rwandan returnees ashyikiriza abaturage inkunga, yabamenyesheje ko Leta y’u Rwanda itekereza ku Banyarwanda bagaruka mu gihugu cyabo kandi ibafasha gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo bashobore kugira ubuzima bwiza no kwisanga mu gihugu bashobore kugera aho abandi bageze mu iterambere n’imibereho myiza.
Abanyarwanda batahuka iyo bageze mu Rwanda bahabwa ubufasha bw’ingezi bakoresha bageze mu miryango mu gihe cy’amezi 3, nyuma bakongera bagahabwa ibikoresho by’ubuhinzi n’imbuto, ifumbire n’amatungo, gutangirwa ubwisungane mu kwivuza hamwe n’isakaro (amabati) no kubakirwa kugira ngo bashobore kwisanga mu muryango nyarwanda no kwiyubaka nyuma y’igihe kinini baba bamaze hanze mu buhunzi.

Mu guteza imbere uburezi n’uburengenzira bw’abana, abana bavukiye mu buhunzi iyo bageze mu gihugu barandikishwa ndetse abiga bagahabwa ibikoresho by’ishuri n’imyambaro y’ishuri.
Umugwaneza Leatitia, umukozi wa MIDIMAR mu karere ka Rubavu uhagarariye umushinga wa sustainable return and reintegration of Rwandan returnees avuga ko nyuma y’ubufasha bwatanzwe taliki 5/4/2014 hazakurikiraho ibikorwa byo kubashyikiriza amatungo n’isakaro n’ubwisungane mu kwivuza.

Neretse Theogene umwe mubashyikirijwe inkunga avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda yababaye hafi kuva bakigera mu Rwanda, aho yemeza ko ibitangazwa n’abari hanze y’igihugu ntaho bihuriye n’ibibera mu gihugu kuko ubuyobozi bwita ku baturage kandi bushaka ko n’ababayeho nabi mu buhunzi batahuka bakagira ubuzima bwiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|