Rubavu: Abanyarwanda bari baraheze i Goma bageze mu Rwanda
Abanyarwanda 69 batahuka bavuye mu buhunzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bari bamaze icyumweru mu mujyi wa Goma kubera imyigaragambyo yahaberaga ubu bageze mu Rwanda.
Kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015 saa yine n’iminota 45 nibwo imodoka zicyuye aba banyarwanda zari zigeze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi aho zakomeje zibajyana mu nkambi ya Nkamira.
Benshi mu batashye bari bagizwe n’abagore n’abana naho abagabo barimo ari bake. Abatashye bavuga ko bavuye mu Burasirazuba bwa Kongo mu bice bya Masisi, Lubero na Rutshuru.

Mu kigo cya Nkamira aho abatashye bakiriwe, abaje bafite uburwayi bahise bajya kwitabwaho n’abaganga n’aho abandi bahabwa ibyo kubatunga mbere y’uko hakorwa imyirondoro yo kubageza iwabo.
Timbiri Théoneste wabaga i Masisi hafi y’inkambi ya Kibibi avuga ko yahunze muri 1998 kubera intambara y’abacengezi. Aho yari yarahungiye avuga ko ahasize abandi banyarwanda benshi bakiri mu nkambi kandi badasobanukiwe no gutaha kubera ubujiji bwo kutagira amakuru nyayo y’ibibera mu Rwanda.
Timbiri avuga ko abanyarwanda bafite ababo bari mu buhunzi babashishikarije gutaha byatuma abanyarwanda benshi bari mu mashyamba ya Kongo batahuka ntibakomeze gufatwa bugwate n’abarwanyi ba FDLR banze gushyira intwaro hasi ku bushake, ngo bazazikoresha bagaruka mu Rwanda.

Munyempazi Antoinette uvuye mu bice bya Lubero avuga ko abarwanyi ba FDLR banze gushyira intwaro hasi ubu bakora ibikorwa byo gusahura no gufata ku ngufu. Akomeza avuga ko hari abanyarwanda banga gutaha kubera imitungo.
Kubwe ngo abarwanyi ba FDLR ntibazapfa kuva ku izima ryo gutaha ku mahoro kuko abayobozi babo kuguma muri Kongo babifitemo inyungu kubera imitungo bahafite.
Abanyarwanda 69 batashye barimo 52 bagombaga kuba baratashye tariki ya 20/01/2015, ariko kubera imyigaragambyo yo kwamagara umushinga w’itegeko rishyiraho ibarura mbere y’amatora ya Perezida muri Kongo yamaze iminsi itanu ntibyashobotse.

Abanyarwanda bataha bavuga ko ntaho bari guca iyi myigaragambyo yaberaga mu mihanda y’umujyi wa Goma ariko ngo ubu yarahosheje bashoboye kuza nyuma y’icyumweru bamaze bari mu kigo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) i Goma.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakomeze baze ku bwinshi maze bubake igihugu cyabo dore ko bari baranatinze kandi abandi basigayeyo nabo bakanguriwe gutaha