Rubavu: Abanyarwanda 16 batahutse bava muri RDC

Abanyarwanda 16 batahutse mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bageze mu Rwanda tariki 21/02/2012. Muri abo batahutse harimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR batanu harimo umusirikare ufite ipeti rya ofisiye n’ufite irya sous liyetona.

Binjiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi mu karere ka Rubavu babifashijwemo n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Bageze mu Rwanda batangaje ko impamvu yatumye bataha ari uko babonye amakuru nyayo y’ibibera mu Rwanda. Bavuze ko hari izindi mpunzi zabateraga ubwoba zibabwira ko nibataha bazahohoterwa ariko baje kumenya ukuri ko atari byo bafata icyemezo cyo gutahuka.

Aba Banyarwanda batahutse kandi bavuga ko babaga mu mibereho mibi kandi bakaba bari bakumbuye imiryango yabo iba mu Rwanda. Umwe mu bategarugori batahutse yagize ati «nta buzima buba mu ishyamba!».

Barashishikariza bagenzi babo gushaka amakuru nyayo ku Rwanda baciye muri MONUSCO aho guhora bababeshya bajarajara mu mashyamba kuko nta nyungu bibafitiye.

Nk’uko bisanzwe bigenda ku Banyarwanda batahutse, abasivile bahise bajyanwa mu kigo cya Nkamira cyagenewe kwakira impunzi zambukira mu karere ka Rubavu, cyubatswe mu murenge wa Kanzenze ,aho bamara igihe gito hategurwa uburyo bwo kubageza mu turere no mu mirenge bakomokamo.

Ibi kandi bikajyana no kubaha imfashanyo n’ibikoresho by’ibanze binyuranye bibafasha gusubira mu buzima busanzwe. Abahoze ari abarwanyi bo babanza kujyanwa mu ngando mu kigo cya Mutobo mbere yo gusubira mu miryango yabo.

Abanyarwanda baba mu buhunzi bakomeje gutahuka ku bushake kubera amakuru nyakuri y’ibibera mu Rwanda bagenda bamenya. Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Abanyarwanda barenga 400 baturutse muri RDC.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka