Rubavu: Abanyamuryango ba RPF barasabwa uruhare mu gukemura ibibazo

Umuyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’uburengerazuba, Nkurikiyinga Jean Nepomuscene arahamagarira abanyamuryango bayo kugira imyumvire, imitekerereze n’ibikorere bya RPF-Inkotanyi.

Mu nama yahuje abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu tariki ya 11/1/2015 harebwa ibyakozwe no gutegura ibizakorwa umwaka 2015, abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashimiwe uburyo bagira uruhare mu kubungabunga umutekano hamwe no gufatanyiriza hamwe mu bikorwa by’amajyambere.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kandi basabwe kuzamura imyumvire n’imitekerereze izatuma bagira ibikorwa biteza imbere igihugu, bagira uruhare mu gukemura ibibazo biboneka mu nzego z’ibanze aho kubigaragarizwa n’abandi.

Nkurikiyinka avuga ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga harimo kongera ubukangurambaga mu nzego z’imidugudu hagakorwa amanama yiga ku bibazo bihaboneka ndetse n’abanyamuryango bakubaka ubumwe butoza abakiri bato gukura bazi amahame y’umuryango no kuwukunda.

Nkurikiyinka avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.
Nkurikiyinka avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Bimwe mu byo abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu basabwa gushyiramo imbaraga harimo kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza dore ko akarere kakiri ku mwanya mubi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko zimwe mu mpamvu zituma batagira umubare uri hejuru mu bwisungane mu kwivuza biterwa no kwegerana na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC).

Bahame avuga ko abaturage begereye umupaka wa RDC badakunze kuboneka mu Rwanda ngo bitabire gahunda zaho ahubwo inshuro nyinshi baba bari muri RDC.

Akomeza avuga ko n’ubwo bageze kuri 69% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza basanze benshi mubatuye ako karere bafatira ubwisungane mu kwivuza mu tundi turere bigatuma akarere kagira abagatuye benshi ariko batagafatiramo ubwisunganemu kwivuza.

Ku birebana no gucunga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangwa n’abaturage, Bahame avuga ko hari abayobozi b’utugari batatu bakurikiranyweho kuyacunga nabi, kuko bahabwaga amafaranga aho kuyageza aho yagenewe bakayabika mu mifuka yabo bigatinza abayatanze kwivuza, kimwe n’uko bagiye bayakoresha mu nyungu zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi basabwa gukurikirana gahunda ya Girinka hamwe na VUP nazo zagiye zibonekamo utubazo, kugira ngo zirusheho gukora neza kandi zigere kubo zagenewe mu gufasha abanyarwanda kuva mu bukene.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka