Rubavu: Abanyamuryango ba FPR bishimiye ibyakozwe muri 2012

Abanyamuryango ba FPR bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hari byinshi umuryango wabagejejeho birimo iterambere n’imibanire myiza, bakavuga ko gahunda yo guteza imbere ubuzima yageze kubana bose kandi ari igikorwa cyo kwishimira.

Bavuga ko gahunda ya Girinka yatumye beshi bashobora kuzamuka mu mibereho haba mu buhinzi n’imirire ndetse ngo abahawe inka byabakuye mu mubare w’abakene.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, akaba n’umuyobozi wa FPR mu karere avuga ko uretse iterambere ry’umuturage ngo n’iterambere ry’akarere ryigaragaza bahereye ku bikorwa remezo.Aho akarere ka Rubavu kongereye ibikorwa by’isuku n’inyubako zijyanye n’igihe.

Bahame akavuga ko iyo hataba imiyoborere myiza n’umutekano bitari kugerwaho ariko ubu abagera mu karere bishimira uko gahagaze cyane ko kari mu turere dusurwa n’abanyamahanga benshi.

Mu byo abanyamuryango ba FPR bifuza ko byatezwa imbere harimo kongera ibikorwa remezo, buri munyamuryango kumva uruhare rwe mu guteza imbere ibikorwa by’umuryango haba mu miyoborere myiza, ubukungu hamwe n’imibereho myiza.

Mu nama yabahuje taliki 31/12/2012 abayoboke ba FPR mu karere ka Rubavu basabye ko nta munyamuryango ukomba kuba ntibindeba ahubwo bagomba gukorera hamwe kugira ngo inzira yatangiye yo gufasha Umunyarwanda kwifasha igerwaho.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka