Rubavu: Abana batatu bahitanwe n’umugezi wa Burehe
Nyuma y’uko umugezi wacaga mu ruganda rwa Bralirwa rukawubakira inyuma y’uruganda wangirije imiryango igera kuri 40 mu kwezi kwa Nzeri, tariki 18/10/2012 wahitanye abana batatu baburirwa irengero ndetse wangiza ibitari bicye.
Niyonshuti, Uwamahoro na Mukandayisenga bari hagati y’imyaka 12-18 bagiye kuvoma kuri kano mu mudugudu wa Buhogo, imvura ibasanga aho maze amazi y’umugezi wa Burehe arabamanukana yivanze n’ibitaka yakushumuye mu mirima byose ujyana mu kiyaga cya Kivu.
Umugezi wa Burehe wanangije umuhanda ugana mu murenge wa Nyamyumba uhagarika ingendo ku baturage bakorera mu karere ka Rubavu ndetse n’inyubako z’uruganda rwa Bralirwa zirangirika.

Uruganda rwa Bralirwa ruvuga ko ibiza byangiriza abaturage bidaterwa no kwimura umugezi ahubwo biterwa n’umuhanda wakozwe mu mpinga z’umusozi inzira y’amazi ikerekerezwa mu myaka y’abaturage n’ingo ku buryo amazi amanukana ingufu nyinshi akangiza ibyo ahuye nabyo.
Ibimaze kwangizwa n’umugezi wa Burehe ni byinshi birimo umuhanda wa Brasserie-Nkora wacitse byatumye nta modoka ishobora kuwunyuramo, amazu 15 yasenyutse, imitungo inyuranye hamwe n’imyaka y’abaturage bitarabarurwa.

Ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga uyu mugezi tariki 28/09/2012 yari yasabye uruganda rwa Bralirwa n’intara y’uburengerazuba gushaka igisubizo cy’uyu mugezi ku buryo bwihuse. Yabasabye kuyobora amazi neza, kureba uko abaturage basenyerwa bakwimurwa hamwe no kubakira uyu mugezi.
Imiryango 15 niyo igomba kwimurwa, naho uruganda rwa Bralirwa rwemeye kubaka uyu mugenzi rwongera inzira y’amazi, naho akarere kagasaba rwiyemezamirimo kuyobora amazi y’umuhanda neza.

Ibiza mu karere ka Rubavu bikomeje kwiyongera, bimwe bigaterwa n’isuri ituruka ku misozi, ibindi bigaterwa n’imigezi yuzura igasenyera abaturage. Abaturage bavuga ko barwanya isuri kandi ngo ibangiriza ituruka ku misozi kure yaho batuye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|