Rubavu: Abamamaza basiga amarangi ku mazu ngo banduza isura y’umujyi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu by’umwihariko umurenge wa Gisenyi buranenga igikorwa cy’amasosiyete yamamaza ibikorwa byayo akoresheje gusiga amarangi y’ibara ryayo ku mazu aho buvuga biri guhindanya umujyi ndetse bikaba n’uburyo bwo gukwepa umusoro utangwa ku byapa byo kwamamaza.

Amwe mu masosiyete yatunzwe agatoki mu karere ka Rubavu harimo amasosiyete y’itumanaho nka MTN, TIGO, Airtel, Bralirwa na Techno bavuga ko amarangi y’aya masosiyete atandukanye kandi akomeje kugenda yongerwa mu gusingwa ku mazu y’abaturage bigatuma bihindanya umujyi.

Ubuyobozi ntibushaka abara atandukanye ku mazu yo mu mujyi wa Rubavu.
Ubuyobozi ntibushaka abara atandukanye ku mazu yo mu mujyi wa Rubavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi avuga ko ibikorwa byo gusiga amarangi bishobora gusubiza inyuma ubwiza bw’umujyi kuko bituma uta isura kubawureba hakurikijwe urunyurane rw’amabara akoreshwa n’aya masosiyete.

Ikindi ngo nuko basiga amarangi ku mazu y’abaturage ntihagire ikindi babaha.

Iki kibazo cyo kwamamaza hakoreshejwe gusiga amarangi y’amasosiyete ku mazu y’abaturage bishobora gutera amakimbirane kuri ba nyiri amasosiyete igihe hagize sosiyete iciye inyuma igahindura irangi iyindi yasize kuko bose nta wishyura umuturage, ubuyobozi bukavuga ko biri no mu buryo bwo gukwepa imisoro kuko ibyapa byo kwamamaza byo byishyura.

Kwamamaza ku mazu y'abaturage ngo bishobora gutuma amasosiyete akwepa imisoro yo kwamamaza ku byapa.
Kwamamaza ku mazu y’abaturage ngo bishobora gutuma amasosiyete akwepa imisoro yo kwamamaza ku byapa.

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rubavu yabaye tariki 18/10/2012 hatanzwe ibitekerezo birimo ko aya masosiyete yaganirizwa kubyo akora birimo no kubwirwa aho atagomba gusiga ndetse n’uko yakwishyura.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka