Rubavu: Abakozi baherutse kwandika basezera ku kazi bisubiyeho

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Rubavu bari banditse basezera ku mirimo baravuga ko babihatiwe, bakaba bongeye kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu babusaba gutesha agaciro amabaruwa banditse basezera.

Mu mabaruwa Kigali Today yashoboye kubona, bavuga ko bahisemo kwandika batesha agaciro amabaruwa banditse ku itariki ya 5 Nyakanga 2021, kubera ko ngo bayanditse babihatiwe.

Imwe muri ayo mabaruwa yanditsemo ngo "Nejejwe no kubandikira ngira ngo mbasabe gutesha agaciro ibaruwa nanditse yo gusaba guhagarika akazi burundu ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, kubera ko iyo nanditse, nayanditse ku gitutu cy’ubuyobozi bwabinsabye kandi ndengana, nkaba nkwandikiye ngusaba gutesha agaciro iyo baruwa nandikishijwe ku ngufu. Nk’umukozi uri mu nshingano kandi ufite umwete wo gukora imirimo nshinzwe, sinagombaga gusaba guhagarika akazi burundu nta mpamvu igaragara iri mu ibaruwa nandikishijwe".

Ni ibaruwa banditse bagenera kopi abandi bayobozi nka Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, abayobozi b’akarere na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yabwiye Kigali Today ko babonye amabaruwa atesha agaciro ayo abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bari banditse kandi ko baziga ku busabe bwabo.

Yagize ati "Twazibonye izo banditse batesha agaciro ibaruwa bari banditse basezera akazi, tuziga ku busabe bwabo tubasubize".

Uwo muyobozi yatangaje ko iyo umukozi asezeye akazi adahita akareka atarasubizwa ngo ahererekanye ubushobozi n’abamusimbura, icyakora avuga ko kuva babonye ubusabe babasubiza vuba.

Uretse Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barindwi basabwe kwegura, Akarere ka Rubavu kari mu manza n’abandi bakozi birukanywe binyuranyije n’amategeko ndetse hari abatsinze basubizwa mu kazi.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basabwe kwandika basezera akazi bavuga ko barimo gushyirwaho igitutu n’Ubuyobozi bw’Akarere bubashinja kudashyira imbaraga uko bikwiye mu gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, bagashinja ubuyobozi kutababa hafi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangarije Kigali Today ko bitumvikana uko umuyobozi avuga ko yahatiwe gusezera akazi akabikora ntacyo yicyeka, yongeraho ko niba koko bafite ibyaha bihanwa n’amategeko bitazabuza inzego zibishinzwe kubakurikirana.

Akarere ka Rubavu kari mu Turere tugaragaramo imibare myinshi y’abanduye Covid-19 nk’uko bigaragazwa buri munsi n’imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima, ndetse muri ako Karere hafunguwe ikigo cyita ku barwayi ba Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Erega murashakira igisubizo aho kitari mwe bayobozi bakarere, Dore inama mbagira ni iyi ikurikira: mufatanye n’abaturage mubashishikariza kurwanya iki cyorezo cya covid-19 bivuye inyuma binyuze mubukangurambaga mukora mudashyize imbere ibihano, mukorere ubuvugizi abaturage bakora ubucurizi bakomorerwe imirimo yabo nk’amarestaurants n’ibindi bikorwa bikora ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ariko kandi bashyirirweho umubare ntarengwa w’abo bakira kugira ngo nibanarwara bashobore kubona frw yo kugura izo mbuto, imiti no kwishyura mutueri dore ko umwaka wundi watangiye kandi urasaba ubushobozi n’ibindi. Ndabarahiye ibi nibikorwa birabaha umusaruro ushimishije. Erega iki cyorezo cya covid-19 kibanza kwica imitekerereze rero namwe mwibasonga ahubwo mukorere hamwe maze murebe ko ikurikirana ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo cya covid-19 murebe ko bidatanga umusaruro.
Murakoze

ukombinona yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Muzadukorere ikiganiro mwatumiye Francis Kaboneka watangije Ubu buryo bwo kwirukana.

Mutagatifu Sylve yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

V/Mayor Pacifique Ujye wibuka ko Ibyo ubesheye abandi naw’ejo bazakuvuga ko wasezeye k’ubushake, uribuka ubwira Abagore bahagarariy’abandi ngo nibandike basinyire amafranga y’insiburamubyizi 35.000frs ngo urayashira kuri Momo, bajya kureba bagasanga wabapfunyikiy’amazi buri wese ari 5000frs Rubavu we!

FIFI yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Niba abantu barahaze cyangwa bakananirwa gukora ibyo bashinzwe bakandika,basezera none ngo bisubireho !!!oya nibagende abagashaka,bapiganwe bakabaye . akazi ka Leta suko gakorwa.wasezeye genda hali abakurusha,ubushobozi bakurusha na mashuli bakabuze ntakwinginga akazi gskorwa,nugashaka,ntabwo bisaba kwingingwa*

lg yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Nshuti yanjye jya ubabarira abandi kuko nawe uri umuenzi nkao nawe byakuaho ,naho a ize no gusimbura abagikeneye umurimo sibyo kwaba are ukubiba amacakubiri hagati y’abakozi n’abakoresha babo

HANYURWA Emmauel yanditse ku itariki ya: 18-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka