Rubavu: Abajura bibye banki AGASEKE arenga miliyoni 50Frw
Ubuyobozi bwa Banki “AGASEKE” mu Karere ka Rubavu butangaza ko abajura batoboye idishya bica ububiko bw’amafaranga, bagatwara arenga miliyoni 50Frw.

Mu ijoro rya kuwa 25 Gicurasi 2016, ni bwo abajura bataramenyekana bishe idirishya, binjira muri banki barayiba, mu gihe abarinzi bayo bari banyoye basinze ntibamenye ibiri kuba.
Umunyamakuru wa Kigali Today wageze kuri Banki mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2016, yasanze Polisi yatwaye abo barinzi bari baraye izamu, ndetse ikomeje ibikorwa by’iperereza kugira ngo abibye amafaranga batabwe muri yombi.
Umuboyozi wa Banki AGASEKE mu mujyi wa Gisenyi, Musafili Justin, yabwiye Kigali Today ko bataramenya amafaranga yibwe kuko atari we wabitse amafaranga, avuga ko azi neza ko ayarimo ari hejuru ya miliyoni 50Frw.

Yagize ati "Ni bwo tukibibona. Dutegereje abagenzuzi. Nanjye sinzi ayibwe kuko si jye wabitse amafaranga ngo ngenzure ayakoreshejwe n’ababikijwe muri banki yacu."
Uyu muyobozi avuga ko nubwo bibwe, ababitsa muri iyo banki batagomba kugira ikibazo kuko amafaranga yabo ashinganishije.
Ubwo Kigali Today yariri kuri banki bamwe mu babitsa bahageze baje gushaka amafaranga batungurwa no kubwirwa ko banki yibwe, basabwa kuza kugaruka.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
AHO HARIMO IKIMENYANE KUBUJURA
Aba bajura bararye bari menge kuko ntaho bizabageza ariya amafaranga bibye turizera ko isahs kuyindi ashobora kugaruzwa kubufanye bwa polisi yacu nizindi nzego kandi iperereza rizakorwa neza niba baranayambukanye i Congo bazayaryozwa
Ni hatari kabisa. None se bishe grillage ikirahure nticyameneka? Muturebere niba idirishya ritari rifunguye kuko ndabona harimo akagambane k’ayo mafaranga.