Rubavu: Abahungabanyijwe n’ibiza bagejejweho ubufasha bw’ibanze
Imiryango 192 yangirijwe n’ibiza byabaye muri iki cyumweru dusoza, mu karere ka Rubavu, yashyikirijwe ubufasha bw’ibikoresho byo mu rugo n’iby’isuku bifite agaciro ka miliyoni 15, ku byatanzwe muri Rusizi na Rubavu.
Martin Habimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba ubarizwamo abaturage barenga 122 basigaye iheruheru bakeneye gufashwa, avuga ko bamaze kubona ingaruka zo kudahangana.

Ibi bikoresho byatanzwe na Minisitere y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR), birimo amajerekani, amasafuriya, ibikombe, impapuro z’isuku ku bakobwa, ibiringiti n’amasabune.
Yongeraho bagiye gushyira imbere guhangana n’isuri no kwita ku miturire myiza, kuko yabaye impamvu yo kugendesha ibyabo.
Ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 14 mu Rwanda, bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi hamwe n’inkuba, byatumye imiryango byinshi isigara iheruheru.
Kubera ikibazo cy’imiturire muri aka karere, abaturage batura ku misozi ihanamye, mu gihe abandi bubaka mu nzira y’amazi. Ibyo byiyongeraho ibikorwa remezo nk’imihanda bishyirwaho hatarebwe ingaruka bizatera abaturage birimo kumena amazi aho batuye.
Akarere ka Rubavu na Rusizi nitwo twashegeshwe n’ibiza, aho imiryango 192 i Rubavu yangirijwe naho mu karere ka Rusizi ikagera ku miryango 311.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|