Rubavu: Abahahira i Goma basabwe kwigengesera

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye Abanyarwanda bajya guhahira mu mujyi wa Goma kwigengesera, kubera ibikorwa byo guhohotera abavuga Ikinyarwanda birimo kuhakorerwa.

Abinyujije kuri radio y’abaturage ivugira mu Karere ka Rubavu, Guverineri Habitegeko yasabye abaturage kwirinda kunyura inzira zitemewe mu gihe barimo kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera Umutekano mucye.

Yagize ati "Birinde guca mu nzira zitemewe, niba bashaka kwambuka banyure ku mupaka ntufunze, ariko nababwira kugenda bitonze, abavuga Ikinyarwanda barimo guhohoterwa hariya hakurya. Niba abanyecongo bahohotera benewabo babahora kuvuga Ikinyarwanda, Umunyarwanda uvuye hano siwe bazabura guhohotera."

Guverineri Habitegeko akomeza avuga ko mu Rwanda umutekano uhagaze neza, kandi Abanyecongo bashaka kuza mu Rwanda bahawe ikaze.

Ati "N’abo babahotera nibaza tuzabereke urugwiro, tubahe serivisi nziza, ntabwo twaba nkabo, nabo ntabwo twifuza icyabahungabanya nk’uko twifuza umutekano turawubifuriza."

Imipaka ibiri ihuza Goma na Gisenyi yari isanzwe ikoresha nibura abantu ibihumbi bitatu ku munsi mu buhahirane bitewe no gukoresha impapuro z’inzira za Passport na Laisser passe, mu gihe abaturage bari bagikoresha jeton, umupaka muto wanyurwagaho n’abantu ibihumbi 55 ku munsi.

Kubera ikibazo cy’umutekano Abanyarwanda bambuka umupaka bajya guhahira muri Goma basabwa kwishyura amadolari 30 ku mwaka, y’ icyangombwa cya Permis de séjour.

Mwiseneza Emmanuel, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe guteza imbere ishoramari, atangaza ko urujya n’uruza rwagabanutse n’ubwo ibicuruzwa bicyambuka.

Agira ati "Ibicuruzwa biracyagenda, ariko abantu bo baragabanutse, biraterwa n’uko Abanyarwanda bambuka basabwa permis de séjour kandi n’abazishyuye ntibazihawe."

Imirongo y’abaturage birirwa muri zone neutre bategereje ko bahabwa permis de séjour, ndetse bamwe bahamirije Kigali Today ko bamaze ukwezi bazishyuye ariko ntibarazihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ayo makuru KO abavuga ikinyarwanda bahohoterwa nta shingiro afite,hano i Goma niho tuba,yewe nohirya yaho cyane tugerayo rero ni uguharabika abacongoman kuko ni imfura pe!!Nonese musanzwe muzi uko umuzunguzayi murwanda afatwa n’ihohoterwa akorerwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda,nyamara yagera hano akifata uko abishaka,uwabibona neza nuwaturuka umuhanda wa grande barrière ukagera mu birere,akareba uburyo bateza akavuyo,utaretse no kuze ngurukana ibicuruzwa muri quartier,nta musoro bakwa bakaba banajugu ya ibishishwa by’ibyo bacuruje mu muhanda
Kuri permis de séjour ho bitewe n’ubwinshi bw’abazishaka,uwishyuye ahabwa jeton agenderaho mu gihe document nyayo itaraboneka.

So, abacongoman ni abana beza ariko bitavuzeko haramutse hari uwo baketse mo ubugizi bwa nabi batamukurikirana, murakoze.

Bright yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka