Rubavu: Abagore bizihije umunsi w’umugore bagaragaza ibyo bagezeho mu iterambere
Umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Rubavu abagore bashimira guhabwa ijambo mu nzego zifata ibyemezo no kugira uruhare mu iterambere, kuko byatumye bitinyuka bakanahamya ko imbaraga zabo zizakomeza kubaka igihugu.
Ibyo byagaragariye mu myirekano yo kwishimira ibyo bagore bagezeho mu nzego zose birimo uburobyi, ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’inzego zifata ibyemezo aho basanga badahejwe.
Kuba ihame ry’uburinganire ryaratejwe imbere, biri mubituma abagore bashobora kubona umwanya wo gutekeerza no gukora bagashobora no kubona amafaranga kuko ntakikibazitira, nkuko bamwe bagiye babiririmba mu ndirimbo biyerekana.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yavuze ko uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu rigaragarira buri wese. Yamaganye n’abagabo bafite umuco wo gutsikamira abagore babakubita no gusesagura umutungo bashimingiye k’ubuharike. Yavuze ko abagore bagomba kubyamagana bashingiye ku itegeko ribarengera.
Akarere ka Rubavu kizihije umunsi w’abagore nyuma yo gushyiraho Umugoroba w’ababyeyi aho bagomba kuganira bagacoca ibibazo byabo, hakaba hamwe hazavana igisubizo cy’amakimbirane agaragara mu muryango kuko hazajya habaho no guhanura abagore bitwara nabi.

Mu karere ka Rubavu ngo bizafasha abagore gufashanya kwivana m bucyene, aho bazajya bashyiraho amafaranga yo kugurizanya bikazatuma abagore bungurana inama mu kwiga imishinga bagasezerera ubucyene.
Depite Musabyemungu Anny Marie yavuze ko avuga ko uretse Umugoroba w’ababyeyi hubahirijwe indangagaciro na kirazira za Kinyarwanda amakimbirane mu muryango yacika nkuko iterambere mu miryango ryakiyongera.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|