Rubavu: Abagore basiga impinja ku rubaraza bakajya gucuruza i Goma

Nyuma yo kubuzwa kujyana abana muri Kongo kubera impamvu z’umutekano, abagore bakorera ubucuruzi i Goma basigaye bafata abana babo bakabareresha abandi bana bakabishyura ku munsi bakagaruka kubatora bavuye mu kazi.

Umwana w’imyaka 12 witwa Manishimwe avuga ko iyo yiriranywe umwana ahembwa amafaranga 300 ku munsi.

Manishimwe utazi gusoma no kwandika, avuga ko umubyeyi we na we abyuka ajya i Goma gucuruza amasahani, ngo iyo amubwiye ibyo kwiga amusubiza nabi ko atagomba kujyayo.

Aho abo bana bakunda kwirirwa hitwa ku madepo hegeranye n’umupaka muto uhuza Gisenyi na Goma; impinja ziharererwa ziba zirambitse hasi, izindi zirira, izindi zaburiwe imyenda yo guhindurirwa, abato badahekwa inzara yabishe barize bageraho bagaceceka.

Abagore bakorera hafi aho bacuruza amakara batangaza ko abo bana bateye agahinda ku buryo hari ababagirira impuhwe bakabaterura cyangwa bakabagurira amata inzara yabishe. Abo bagore bemeza ko ba nyina b’abo bana baba batabanze ahubwo ko batahagarika akazi kandi ari ko kabatunze.

Impinja zirerwa n'abana batiga kandi bagejeje igihe cyo kujya mu ishuri
Impinja zirerwa n’abana batiga kandi bagejeje igihe cyo kujya mu ishuri

Kubuzwa kugendana abana byo ngo barabishyigikiye kuko wasangaga iyo ba nyina bahohotewe i Goma bashobora gukubita umwana hasi n’ibindi bibazo byinshi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel, atangaza ko iki kibazo akarere kakizi kandi ko bafashe icyemezo cyo kubumbira abo bagore muri koperative hanyuma bakabashakira ahantu bazajya basiga abana na bo bagashaka abagore bazajya babarerera bakabishyura.

Ku bibazo cy’abana babuzwa uburenganzira bwabo bwo kwiga bakirirwa bareze izo mpinja, umuyobozi wungirije wa Rubavu yatangaje ko mu gihe cya vuba ubwo abo bagore bazaba babonewe aho gusiga abana, n’abo barezi babo bazahita bashaka imirenge yabo bakajyanwa mu ishuri.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubuzima ni danger! ariko rero birakwiye ko ubuyobozi bwa rubavu rukemura icyo kibazo mu maguru mashya naho ubundi bari kwica u rwanda rw’ejo!

Mana we! yanditse ku itariki ya: 24-03-2012  →  Musubize

mumvugiye ibintu njye mpageze inshuro ebyiri zose, iya nyuma ni ejobundi ku wa 22/3/2012.ikibazo cyingenzi nibajije nagize nti ese akarere kazi ibyaba bana koko cg baribagiranye ?iyo urebye % ya malnutrition irangwa muri kariya karere ndahamya ko uramutse ugeze kuri iyo site wasanga abana bahari bose ari bad nourrished. wagira ngo ni impunze pe ! ariko nanone naribajije nti ese umuntu aba impunzi mu gihugu cye ? niba aruko biri akarere ka rubavu kagomba gukemura kiriya kibazo vuba cyane ,tekereza nka H.E PAUL abimenye !

hirwa yanditse ku itariki ya: 24-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka