Rubavu: Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bagenewe Miliyoni 62Frw

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yatanze Miliyoni 62Frw, yo gufasha abagore bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bibumbiye mu makoperative 26.

Bishimiye inkunga bahawe
Bishimiye inkunga bahawe

Mukabadege wo muri Koperative ‘Tuzamurane mugore wa Gikombe’, yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’Igihugu bwabagobotse.

Yagize ati “Mbere na mbere tubanje gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuba yaratekereje k’umugore, akaduteza imbere, cyane ko twari twaragize ihungabana rituruka ku ngaruka za Covid-19, adutekerezaho adushakira inkunga twiteza imbere. Turi abagore bambukiranya imipaka, ubu turimo kuzamuka mu ntera, inkunga yaduhaye tuyibyaza umusaruro, turamushimira kuri iyi nkunga yindi atwongeye, iradufasha gukomeza kuzamuka turenge aho twari tugeze”.

N’ubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe muri abo bagore bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bavuga ko hari ubwo bahura n’ihohotera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bavuga ko mu myigaragambyo yari imaze iminsi iberayo ndetse n’umutekano mukeya, byatumaga babirukaho bakabambura ibyabo, ariko nabo ngo biyemeje ko igihe babona umutekano utameze neza, bazajya baguma mu Rwanda akaba ari ho bakorera gusa.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, wari muri uwo muhango wo gushyikiriza ayo makoperative iyo nkunga, yavuze ko abo bagore bafashwa mu buryo bakoramo ubucuruzi bwabo bwambukiranya umupaka, bakamenya uko bitwara mu gihe umutekano utameze neza, bakaba bafashwa kwita ku bicuruzwa byabo ntibyangirike, ndetse bikaba byanacuruzwa mu gihugu igihe bitakunze ko babyambutsa kubicuruza hakurya.

Yagize ati “Mu gihe rero ibintu bitaramera neza aho ngaho, ni ukuganira nabo, bakamenya uko bitwara hirya y’umupaka, ndetse no kubafasha kugira ngo ibicuruzwa byabo bitangirika. Murabona harimo ibishobora kwangirika nk’imbuto, imboga, kugira ngo bashobore kubona aho babibika igihe bitacurujwe, igihe babitwaye ntibigurwe byose, bakagira uburyo bwo kubibika kugira ngo ejo nagaruka, azabicuruze bitangiritse".

Aganira na RBA, Minisitiri Bayisenge yavuze ko kuri ubwo bufatanye n’inzego, abo bagore bafashwa kugira ngo ibyacuruzwa mu gihugu bihacururizwe, ntibumve ko byanze bikunze bigurishwa ari uko bambutse umupaka gusa, ahubwo ko n’imbere bishobora kugurishwa.

Minisitiri Bayisenge yasabye abo bagore gukoresha neza inkunga bahawe
Minisitiri Bayisenge yasabye abo bagore gukoresha neza inkunga bahawe

MIGEPROF yatangaje ko uretse izo Koperative 26 zahawe inkunga, hari n’izindi 21 z’abagore zizayihabwa.

Kuva mu 2019, Koperative z’abagore zimaze guhabwa n’iyo Minisiteri inkunga ya Miliyoni 164 z’Amafaranga y’u Rwanda, harimo n’izo 62 zatanzwe uyu munsi, yo kubunganira mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Muri rusange, amakoperative aterwa inkunga na MIGEPROF ni 47, harimo ayo 26 yahawe inkunga ku nshuro ya gatatu akaba agiye gutangira kwigira, mu gihe andi 21 yo agikomeje kunganirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyonkuga igomba gufatwa neza

damuru yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka