Rubavu: Abagore 100 bahombejwe na Covid-19 bahawe igishoro

Abagore 100 basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombejwe na Covid-19, bahawe igishoro n’umuryango Arise and Shine International Ministries (ASIM), amafaranga azatuma bongera gusubukura ibikorwa byabo byari byarahagaze.

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bishimiye guhabwa igishoro
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bishimiye guhabwa igishoro

Miliyoni 10 nizo zizatangwa mu byiciro bitatu n’uwo muryango, uzaherekeza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Bishop Patrick Mutware, umuyobozi wa ASIM, avuga ko bahisemo gufasha abagore bambukiranya imipaka kuko Covid-19 yabateje igihombo bamwe barya igishoro bari bafite, inkunga yatanzwe ikaba igamije kubafasha gukomeza imirimo.

Mutware avuga ko ayo mafaranga batanga bayahawe na RGB ku nkunga ya UNDP, kugira ngo bafashe Abanyarwanda kubyutsa ibikorwa byari byarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Agira ati “Aya mafaranga ntabwo bazayasubiza ariko igihugu kirayabazwa harebwa umusaruro yatanze, kandi natwe turayabaza tureba icyo yakoze. Turasaba abayahawe kuyakoresha neza, bagafashanya mu kwiteza imbere.”

Miliyoni 10 zizahabwa abagore 100, bivuze ko buri mugore yemerewe ibihumbi ijana n’ubwo bagomba gukorera mu matsinda na koperative.

Abagore 50 bamaze guhabwa miliyoni enye, asigaye azatangwa mu byiciro kugira ngo abayahabwa bashobore kuyakoresha neza.

Mujawimana Asina ni umwe mu bagore 25 bibumbiye mu itsinda bacuruza imyaka, avuga ko inkunga bahawe ikemura byinshi harimo gukuramo igihombo bahuye na cyo kubera Covid-19.

Agira ati “Inkunga duhawe irakemura byinshi, twahuye n’ingaruka za Covid-19 duhombera mu gihugu cy’abaturanyi, ubu tugiye kongera gukora duteze imbere imiryango yacu, njye nahombye ibishyimbo nari nagemuye i Goma. Twabihaye Abanyabukavu barapakira ariko batarishyura, ibirunga biraruka bahita bagenda batatwishyuye, ubu twarababuze.”

Mujawimana avuga ko byamusubije inyuma n’abo bakorana, icyakora yizera ko inkunga bahawe na ASIM igiye gutuma bongera gukora.

Ati “Itsinda ryacu ryitwa Baheza, dusanzwe dufite imishinga, icyo twari twarabuze ni igishoro. Ubu tugiye kongera gukora twiteze imbere, akazi kacu ni ako kujyana imyaka i Goma cyangwa tuyizana mu Rwanda, ubu tugiye kuva mu gihombo.”

Mujawimana avuga ko kimwe mu bintu bibabangamiye ari umupaka wa Congo, aho abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Goma babatondesha umurongo bakawutindaho, bacibwa amafaranga ya Permis de séjour kandi itabareba.

Ati “Permis de séjour ntitureba, ireba abajya gukorayo bafite amaduka, twe dukora ubuhahirane bwambukiranya imipaka kandi Abanyecongo babukora mu Rwanda ntacyo basabwa. Turasaba ubuyobozi kudukorera ubuvugizi.”

Kamipre Paascaline wakoraga ibikorwa byo gucuruza amata, avuga ko yahombye kubera ko yoherezaga amata i Goma hanyuma ntibamwishyura.

Ati “Ibyo nakoraga narahombye kuko banyambuye bitewe n’uko tutajyagayo, ahubwo twoherezaga ibicuruzwa, ariko ubu twagiye mu matsinda duhabwa inkunga izadufasha kuzahura igishoro dukore twiteze imbere.”

Bizera ko amafaranga bahawe azazahura ubucuruzi bwabo bwangijwe na Covid-19
Bizera ko amafaranga bahawe azazahura ubucuruzi bwabo bwangijwe na Covid-19

Leta y’u Rwanda ikomeje no gukorana n’abafatanyabikorwa mu gutanga inkunga ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho benshi mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bagiye bahabwa igishoro gisimbura icyo bariye mu bihe bya Covid-19.

Abakora ubucuruzi bwmabukiranya umupaka bavuga ko bahombye kubera ubucuruzi bwari bubatunze bwafunzwe bakarya igishoro, ndetse kuva umupaka wafungwa, urujya n’uruza ntirurasubira uko rwahoze, kuko abambuka ku munsi batarenga ibihumbi bitanu, mu gihe mbere ya Covid-19 bari ibihumbi 55 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka