Rubavu: Abagize ubutwari kurusha abandi mu guhisha abantu muri Jenoside barahembwe
Abaturage batanu bo mu murenge wa Bugeshi bagize uruhare mu guhisha abahigwa mu gihe cya Jenoside bashyikirijwe inka nk’ishimwe ry’ubutwari bagize mu gihe byari bikomeye.
Kuba umurenge wa Bugeshi wegereye igihugu cya Congo byatumaga Interahamwe n’abasirikare bari ku mipaka bica abahunga, ariko ngo ibikorwa by’ubutwari ntibyabujije bamwe mu baturage kubikomeza bakiza abari bamerewe nabi.
Bamwe mu bahembwe barimo umusaza Kanyarugano washoboye gukiza abana bane Interahamwe zajugunye mu bwiherero ari bazima maze nijoro akaza kujya muri ubwo bwiherero akabakuramo we n’umufasha we bakabitaho bakaboza bakabondora bagakira.

Kanyarugano wahawe inka y’ishimwe avugana na Kigali Today yatangaje ko yishimiye ibikorwa yakoze nubwo atabikoze agamije guhembwa kuko yabikoranye umutima wa kimuntu none akaba abihembewe.
Kanyarugano umusaza ukuze cyane, avuga ko yabayeho kubwa Musinga, kandi muri 1959 nabwo yahishe Abatutsi barimo bahigwa.
Avuga ko ibi bikorwa yatangiye gukora akiri muto adashobora kubihagarika, akaba ahamagarira urubyiruko gukundana, gukunda igihugu no kubana neza n’abandi batitaye ku mitungo no kwikubira.

Uretse Kanyarugano wakuye abana mu bwiherero, hahembwe abandi bashoboye gukiza abantu mu bihe bikomeye bakabakura mu bicanyi bakabambutsa mu gihugu cya Congo nko gushyira abantu mu bitebo bakabambukana nk’imboga mu gihe barimo bahigwa, mu bantu bahembwe hakaba harimo n’uwitabye Imana kubera gukubitwa inyundo yitangira uwahigwaga.
Ibi bihembo byatanzwe byateguwe n’abacitse ku icumu mu murenge wa Bugeshi bafatanyije n’abaturage kugira ngo bishobore kwigisha benshi mu kugira ubutwari mu bikorwa byiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|