Rubavu: Abageze mu zabukuru basabwe kujya bakora siporo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abageze mu zabukuru kwita ku buzima bwabo bakora siporo, birinda guheranwa n’indwara zibibasira.

Abageze mu zabukuru basabwe kujya bakora siporo uko babishoboye
Abageze mu zabukuru basabwe kujya bakora siporo uko babishoboye

Babisabwe mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abasheshe akanguhe, bamwe mu batishoboye bashyikirizwa ubufasha bw’ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko abakuze bakwiye kwitabwaho kugira ngo bafashe abakiri bato kumenya ahahise.

Ati “Dukeneye gufata neza abakuze kugira ngo bagire ubuzima bwiza, kandi badufashe kubungabunga amateka yacu no kumenya ahahise."

Meya Kambogo avuga ko siporo ifasha ubuzima, aho mu mujyi wa Gisenyi abakuze bajya koga abandi bakagenda n’amaguru kugira ngo ubuzima burusheho kugenda neza, no kurwanya indwara zibasira abageze mu zabukuru.

Ati "Turashishikariza abakuze gukora izo siporo zitabavuna, ahubwo zituma barushaho kugira ubuzima bwiza.”

Abatishoboye bahawe ubufasha
Abatishoboye bahawe ubufasha

Yongeraho ko bafashe umwanzuro wo gusaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, gushishikariza abakuze gukora siporo kugira ngo bashobore gutinyuka.

Ati “Twifuza ko batinyuka bagasohoka mu nzu, bagakora ingendo ndetse bagahura bagakora siporo zituma bamererwa neza, ariko zituma bahura bakungurana ibitecyerezo harimo no kuganiriza abakiri bato ku mateka yaranze u Rwanda.”

Abasheshe akanguhe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bishimiye kuba Leta ibazirikana, ariko basaba gufashwa kuko hari abari mu kiciro cya mbere batagerwaho n’ubufasha, abandi bavuga ko bishimira kuba ubuyobozi bubegera, basaba ko bashyirirwaho ibikorwa bibahuza n’abandi bakava mu bwigunge.

Imibare y’abatuye Isi igaragaza ko umuntu umwe muri 11 bingana na 9% arengeje imyaka 65, icyegeranyo kigaragaza ko mu myaka ya 2050, umuntu umwe mu bantu 6 bingana na 16% bazaba bafite hejuru y’imyaka 65.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri 2050 abafite imyaka irenga 80 bazaba baravuye kuri miliyoni 143 muri 2019 bagere kuri miliyoni 426.

Mu Rwanda ibarura rusange ryakuzwe muri 2012 ryagaragaje ko hari ibihumbi 511 barengeje imyaka 60, mu gihe abagabo bari ibihumbi 207 naho abagore barenze ibihumbi 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sport ni ngombwa ku bantu bakuze.Ishobora kubongerera imyaka yo kubaho.Ariko ntibabuza gupfa.Ikintu cyonyine kizabuza abantu gupfa,ni imana yaturemye.Yashyizeho uburyo n’igihe izakuraho urupfu.Izatangira kubikora ku munsi wa nyuma,ibanze gukura mu isi abakora ibyo itubuza.Hanyuma izure abapfuye barayumviraga.Bose izabaha ubuzima bw’iteka.

mageza yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka