Rubavu: Abadepite bashimye ibikorwa by’imishinga WASH na PENEAR
Komisiyo y’abadepite ishinzwe ububanyi n’amahanga yashimye ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi no kubatoza isuku byakozwe n’umushinga WASH mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Tariki 03/10/2012, abagize iyi komisiyo basuye imirenge itandukanye irimo ibikorwa by’imishinga Wash na PENEAR mu karere ka Rubavu kugira ngo barebe uko inkunga u Rwanda rugenerwa zikoreshwa ndetse niba zigirira abaturage akamaro.
Abo badepite bashimye ko uretse kwegereza amazi meza abaturage, abaturage baboneramo n’imirimo bakiteza imbere. Ikindi bashimye nuko ibikorwa by’imishinga byihuta bikazarangirana n’uyu mwaka nk’uko byateganyijwe.
Nubwo habarirwa amazi menshi, uturere turimo amakoro twari dufite ikibazo cy’amazi n’isuku n’isukura. Amazi aragezwa cyane cyane mu baturage no ku bigo by’amashuri aho atari ari.
Mu karere ka Rubavu hamaze gukorwa imiyoboro y’amazi ifite ibilometero 102, naho ibigega binini bimaze kubakwa akaba ari 32 bifite ubushobozi bwo guha amazi meza abaturage barenga ibihumbi 50.
Mu nshingano Wash na PENEAR bifite zirimo kwegereza amazi meza abaturage ariko byiyongeraho n’isuku n’isukura bisaba ubwiherero.
Ubu ibigo by’amashuri 50 birimo kubakirwa ubwiherero na Wash hamwe n’ibigo nderabuzima 10, naho umushinga PENEAR wagaragaje ko umaze kubaka ubwiherero 300 mu mudugudu watujwemo abimuwe Gishwati batujwe Kanembwe.
Hon. Gatera Emmanuel ukuriye Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko ishingamategeko yaratangaje ko yishimiye ibyo iyi mishinga ikora kuko birimo kugera ku baturage kandi bikazabafasha kugera ku mibereho myiza.
Abaturage bagaragaje ibibazo ko badahabwa ingurane z’ahubakwa ibigega, ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko birimo kuganirwaho kandi bazasubizwa vuba.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|