Rubavu: Ababyeyi b’abana bafite ubumuga barigishwa ibyo bagomba gukora mu kubitaho

Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, Ubumwe Community Center (UCC) kirimo kwigisha ababyeyi b’abana bafite ubumuga uko bagomba kubitaho, mu rwego rwo kubaha uburenganzira bwabo no kubafasha gukura neza.

Ababyeyi b'abana bafite ubumuga bari kwigishwa uko bagomba kubitaho
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bari kwigishwa uko bagomba kubitaho

Ubuyobozi bw’Ubumwe Community Center burimo kwigisha ababyeyi bo mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n’umuryango Home for Hope Foundation kugira ngo bahindure imyumvire n’uburyo bafata abana bafite ubumuga.

Justin Nshimiyimana umuyobozi mu kigo Ubumwe Community Center avuga ko abana bafite ubumuga mu miryango batari babayeho neza bitewe n’uko ababyeyi bananiwe kwakira ubumuga bw’abana babo.

Agira ati “Abana babayeho ubuzima butari bwiza kubera umuryango wagize ihungabana bitewe n’ubumuga bw’abana, ababyeyi ntibarebe ko umwana ashobora gufashwa akagira ubuzima bwiza ejo hazaza, icyo dukora ni ukubigisha uko bita kuri aba bana, ariko nyuma tuzareba ibikoresho bakeneye babihabwe ndetse twite ku bushobozi bw’umuryango ku buryo wafashwa ukagira ushobozi mu kwita ku mwana.”

Nshimiyimana avuga ko icyo bifuza ari ukwereka ababyeyi ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi kandi bafashijwe bashobora kugira icyo bakora. Mu myaka itatu bazafasha imiryango 48 ifite abana bafite ubumuga, umuryango ukazongererwa ubumenyi n’ubushobozi.

Tuzahirwa Vincent impuguke mu gufasha ababyeyi b’abana bafite ubumuga avuga ko hari inama ababyeyi bahabwa kugira ngo bafashe abana bafite ubumuga kandi bigatanga umusaruro.

Aba babyeyi bazahabwa ubumenyi ndetse banongererwe ubushobozi
Aba babyeyi bazahabwa ubumenyi ndetse banongererwe ubushobozi

Agira ati “Icya mbere ababyeyi b’abana bafite ubumuga basabwa birimo kwereka umwana urukundo, uko umwereka urukundo niko agenda akwiyumvamo, kumugirira isuku, kumuha indyo yuzuye, kumutoza gukora icyo ashoboye haba kugenda cyangwa gukina, kuvuga kugira ngo umwana abashe kugaragaza ibyo ashoboye.”

Tuzahirwa avuga ko umwana ufite ubumuga akenera abamuba hafi, agasaba ababyeyi kwegera umwana ufite ubumuga kuko iyo yitaweho bitanga umusaruro.

Ati “Uko umwana ufite ubumuga yitabwaho n’ababyeyi ni ko bamenya uburyo bwo kumumenya nibyo akeneye haba kumuvuza ndetse no gusabana na we, ni ngomba ko ababyeyi bombi bafatanya ku mwitaho.”

Habarugira Adrien utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, avuga ko umwana wabo asabwa kwitabwaho igihe kinini, bigatuma mu muryango hakora umuntu umwe undi akamwitaho.

Agira ati “Ni ubuzima bugoye ariko nanone ni umwana wacu, nk’ubu kugira ngo yitabweho bisaba ko mama we amwitaho nkajya gushakisha imibereho, yaba ari mama we wagiye nkamugumaho, urumva nk’umuryango ufite abandi abana ntidukoresha imbaraga zose mu guteza imbere umuryango.”

Habarugira avuga ko ashima abatekereza kongerera ubumenyi ababyeyi b’abana bafite ubumuga kuko bibubakamo urukundo n’imbaraga mu kwita ku bana babo, agasaba ko bajya bafashwa no kubona ubufasha bw’ibikoresho kugira ngo abana bafite ubumuga barusheho kugira ubuzima bwiza.

Mukeshimana Marie Claire avuga ko umwana we afite ubumuga bukomatanyije, bigasaba ko igihe cyose aba iruhande rwe amukorera isuku. Avuga ko ari ubuzima bugoye ariko kuba yahuye n’abandi babyeyi b’abana bafite ubumuga yumvishe ko atari wenyine ahubwo hari abandi basangiye ibibazo.

Agira ati “Njye nabaga mu rugo nita ku mwana wanjye, ariko icyo nabonye ni uko hari n’abandi bafite abana bafite ubumuga, icyo nishimiye ni uko twashoboye kuganira, ndetse duhabwa ubumenyi bw’uko tugomba kubitaho, ndizera ko hari impinduka ku mwana wanjye ni nubahiriza inama nahawe.”

Mukeshimana avuga ko mu byo akeneye kugira ngo ashobore kwita ku mwana we harimo gufashwa gukorera ubucuruzi aho atuye kugira ngo akomeze gufasha umwana we atavuye aho ari.

Justin Nshimiyimana avuga ko mu myaka itatu bazakurikirana imiryango 48 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu bakazabafasha kububakira ubushobozi buzatanga impinduka ku mibereho y’umuryango n’ubuzima bw’umwana ufite ubumuga.

Ibarura Rusange ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda.

Muri aba, abagore bafite ubumuga ni 216,826 naho abagabo ni 174,949. Intara y’Iburasirazuba ifite umubare munini aho abafite ubumuga ari 109,405 naho Intara y’Amajyepfo ifite 98,337.

Intara y’Uburengerazuba abafite ubumuga bangana na 88,967, Amajyaruguru ni 60,336 naho Umujyi wa Kigali ubarurwamo abafite ubumuga 34,730.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka