Rubavu: Ababuze imiryango yabo barashishikarizwa kwiyambaza itangazamakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushishikariza abana babuze imiryango yabo gukorana n’itangazamakuru kuko rifasha, bukaba bwabitangaje nyuma y’uko Uwamahoro Angélique uzwi nka Munganyinka, abonye umuryango batandukanye mu myaka 28 ishize anyuze muri iyo nzira, ababyeyi bakaba bari baramaze kwakira ko yapfuye.

Ababyeyi ba Uwamahoro n'abamureze bishimira kuba yabonye umuryango
Ababyeyi ba Uwamahoro n’abamureze bishimira kuba yabonye umuryango

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko bagiye gushishikariza abana baburanye n’imiryango yabo gukorana n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, mu gushakisha imiryango kuko bigaragara ko hari ubwo bitanga umusaruro.

Meya Kambogo avuga ko Akarere ka Rubavu gafite abana benshi batandukanye n’imiryango yabo, kandi bakeneye kumenya niba ikiriho n’aho yari iherereye.

Agira ati "Turagira ngo dushishikarize abana bafite ibibazo byo kuburana n’imiryango, kwegera abakora mu itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, akarere kazajya kabafasha, buhoro buhoro amateka akisobanura, ukabona umwana abonye umuryango we."

Uwamahoro yageneye impano y'ishimwe umubyeyi wamureze
Uwamahoro yageneye impano y’ishimwe umubyeyi wamureze

Kambogo asaba abantu kugira umutima w’urukundo, kandi ugafasha umuntu nk’uwo mufitanye isano.

Agira ati "Muri iyi minsi twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, twigishije urukundo, tubwira abantu ko iyo ugiye gufasha umuntu ugomba kumva ko mufitanye isano, muhuje amaraso, icyo gihe ntabwo wamuhemukira. Ibi byabaye kuri Uwamahoro Angélique bigaragaza ko n’ubwo u Rwanda rwagize abaruhekuye, ariko hari n’abari bagifite urukundo”.

Ati “Nk’uriya mubyeyi wamufashe akamushyira mu mugongo akamuhungana kandi atamuzi, bikarangira amuhaye abandi bamugaruye kugeza tubonye Munganyinka. Ibi nibyo dushishikariza abantu bose, kugira urukundo bizatuma tugira igihugu cyiza cyane."

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimira ababyeyi bareze Uwamahoro
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimira ababyeyi bareze Uwamahoro

Uwamahoro Angélique wari wariswe n’ababyeyi be Munganyinka, mu bihe bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yabaga kwa sekuru i Shyorongi.

Interahamwe zaraje zitwara abo kwa sekuru zibajyana kubica, ariko Uwamahoro n’undi mwana bari kumwe baje kurokoka, haboneka umuntu uhabakura abajyana kubahisha.

Byaje kurangira Uwamahoro ahinduriwe izina akurwa kuri Munganyinka yahawe n’ababyeyi yitwa Uwamahoro mu kumurinda ko yazicwa, kandi umubyeyi wamuhishe amuhungana amujyana muri Zaïre.

Uwo mubyeyi wamunganye, Uwamahoro avuga ko yamwitagaho cyane, gusa ngo yaje kugwa muri Zaïre, ariko amusigira umuturanyi waje kumutahana mu Karere ka Rubavu.

Ababyeyi ba Uwamahoro n'abana be
Ababyeyi ba Uwamahoro n’abana be

Byaje kurangira Uwamahoro ahawe undi muryango wamureze kugeza abaye mukuru, ariko aho akoreshereje itangazamakuru, yashoboye kubona umuryango avukamo, aho yasanze avukana n’abavandimwe 7 ndetse n’ababyeyi be bakaba bakiriho.

Meya Kambogo avuga ko abana baburanye n’imiryango yabo bakwiye kugerageza amahirwe yabo bagakorana n’itangazamakuru, rikabafasha gushakisha imiryango yabo kuko bigaragara ko aho bikorwa bitanga igisubizo cyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka