Rubavu: 50 begukanye ibihembo muri Tombola ya EBM
Abanyamahirwe 50 begukanye ibihembo muri Tombola ya fagitire z’imashine itanga inyemezabwishyu (EBM) mu Karere ka Rubavu bakoresheje fagitire zo m’Ukuboza 2015.
Tombola yabaye ku wa 14 Mutarama 2016 buri wese mu batsinze yegukana ibihumbi 50 mu gihe maze mu gihe abari muri Tombola babarirwaga mu bihumbi 24, abagera kuri 50 baba ari babona ayo mahirwe.

Muri iyo Tombola, basabwe gukoresha terefone zabo zigendanwa bagakanda *800# maze bagakurikiza amabwiriza, ubundi wagira amahirwe ukaba ushobora kwegukana ibihembo birimo amafaranga, tereviziyo n’imodoka.
Tombola yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, itangira muri Nzeri 2015, kuri ubu hakaba hamaze gutombora ababarirwa muri 200 bagiye batsindira buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.
Twagirayezu Phocas, wiga muri Kaminuza ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi watsindiye igihembo mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko yishimiye ibihembo yahawe, avuga ko kwaka inyemezabuguzi ya EBM ari ishema kuri we kuko asobanukiwe n’akamaro kayo mu gukusanya umusoro ku nyongeragaciro.
Yagize ati "Njye sinshobora kugura ntatse inyemezabuguzi ya EBM. Umucuruzi mubwira kuyimpa yakwanga nkajya kugurira ahandi kuko nzi akamaro ko kwaka inyemezabuguzi."
EBM ifasha mu gukusanya umusoro ku nyongeragaciro (TVA). Abategetswe kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro n’abacuruzi bafite igicuruzo kingana cyangwa kiri hejuru ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw ) ku mwaka cyangwa miliyoni eshanu (5.000.000 Frw ) ku gihembwe.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa EBM muri RRA, Mbera Emmy, ashishikariza abaguzi kwaka inyemezabuguzi itanzwe n’akamashini ka EBM.
EBM yatangiye gukoreshwa mu Rwanda muri 2013. Ubushakashatsi na raporo zikorwa na RRA ndetse n’ibindi bigo byigenga bigaragaza ko EBM zazamuye imisoro ku nyongeragaciro hejuru ya 35% by’imisoro yose yinjira mu kigega cya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|