RSSB yahuguye abakoresha ku kurinda abakozi babo ibyago biterwa n’akazi
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye amahugurwa y’ iminsi itanu agamije kwigisha abakoresha bo mu nzego z’imirimo zitandukanye uburyo bwo kurinda abakozi babo impanuka n’indwara zituruka ku mirimo bakora, ruhereye ku bakora mu buhinzi, mu mashyamba n’uburobyi.
RSSB ivuga ko mu hantu hatera impanuka n’indwara bikomoka ku kazi, ubuhinzi buza ku isonga cyane cyane biturutse ku buryo iyo mirimo ikorwamo, burimo ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda, imiti yica udukoko, gukora umuntu yunamye, kutagita ubwiherero n’ ibindi.
RSSB ivuga ko imirimo y’ubuhinzi, iyo gukora mu mashyamba hamwe no mu burobyi, igize impamvu ya mbere muri eshanu zitera ibyago by’impfu, uburwayi no gukomerekera mu kazi, kuko ngo byihariye 16%.
Urwego RSSB ruvuga ko mu buhinzi, iyo umuntu akoze ku ifumbire mvaruganda, nyuma agafata amafunguro adakarabye, bimuviramo indwara za kanseri, umwijima n’impyiko.
RSSB ivuga ko abenshi mu bahinzi batagira ubwiherero mu mirima, bakajya kwituma ku gasozi aho umwanda ushokera mu mazi, bayakoresha bakarwara inzoka zo mu nda, imwe mu mpamvu itera igwingira mu bana b’Abanyarwanda ubu bangana na 33%.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kanseri yonyine yica abarenga ibihumbi bitanu buri mwaka, ndetse ko inzoka zo mu nda na zo zibasiye abarenga 41% by’Abaturarwanda.
RSSB yatangiye guha amahugurwa abagize inzego zitanga imirimo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, aho yo na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) biburira abakoresha ko kutagira uburyo burinda abakozi impanuka n’indwara zituruka ku kazi, bizabakururira ibihano.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi akaba n’umwe mubahuguraga, Dr Hategekimana Juvenal, avuga ko impanuka n’indwara ziterwa n’akazi biboneka kandi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ndetse no mu yindi mirimo ivunanye.
Uburyo umuntu akora iyo mirimo yifashe, nk’aho bisaba kuba ahese umugongo, yirirwa ku zuba cyangwa arara mu mbeho, anyagirwa, kuba mu rusaku rwinshi, gukora amasaha y’ikirenga, byose ngo biteza umukozi ibyago bikomeye ku buzima bwe.
Dr Hategekimana avuga ko mu bindi biteza ibyago mu kazi hari inzara, itoteza, gukoreshwa imirimo y’agahato n’ihohoterwa, bikaba ngo byangiza ubuzima bw’imitekerereze.
Dr Hategekimana avuga ko ibi bibazo byo mu kazi byose hamwe ngo byica abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 ku Isi hose, bigakomeretsa abarenga miliyoni 337, bikanateza indwara abarenga miliyoni 160.
Dr Hategekimana avuga ko mu bigo basuye mu mwaka wa 2021/2022 bigera kuri 376, ngo basanze ibisabwa muri ibyo bigo bishobora kurinda abantu impanuka n’indwara mu kazi bitagera kuri 50%.
Avuga ko hafi ya hose nta buryo bwo kuzimya umuriro, agasanduku k’ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze byo kuvura urwaye cyangwa uwakomeretse, ndetse nta n’inyandiko igaragaza gahunda yo kurwanya no kwirinda impanuka n’indwara zituruka ku kazi.
Umukozi wa RSSB ukuriye agashami ko kurwanya ibyago bikomoka ku kazi, Dr Odette Nyiramuzima na we akomeza agira ati "Urwego RSSB rusohora amafaranga menshi ruvuza aba bantu bakoze impanuka z’akazi, yakwitaba Imana RSSB igasigara yita ku bo asize, aya mahugurwa agamije gukumira."
Umukozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi y’i Gisakura mu Karere ka Nyamasheke, Nkurikiyinka Vincent, avuga ko bafite ubwiherero mu mirima ndetse bakaba ngo batera ifumbire birinda, ariko ko izuba ari ryo ngo batarabasha kubonera ubwugamo.
Ukwishaka Vestine ukora ibijyanye no gutanga ifumbire hamwe no kugira inama abahinzi, avuga ko bagiye gushyiraho Komite ishinzwe gukurikirana ubuzima n’umutekano ku kazi(yitwa Occupational Safety and Healthy Committee/OSH mu rurimi rw’icyongereza).
Umukozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Kemirembe Mellon, avuga ko ‘OSH Committees’ zifatanyije na MIFOTRA hamwe na RSSB, bizashobora gukumira no kurwanya ibyago bikomoka ku kazi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aya mahugurwa nimeza cyane kuko umugenerwa bikorwa wa mbere ni umukozi wiyo company akorera,RSSB izagere no mu bigo bya leta kuko hari aho usanga abakozi bakora mu miti iyungurura amazi ifite ubukana bwo guhungabanya ubuzima bwumukozi ariko nta bikoresho byubwirinzi bafite(urugero WASAC)